Murumuna wa Museveni, Aine Kaguta, yatsinze umukobwa wa minisitiri Kuteesa mu matora ya NRM

Sangiza iyi nkuru

Godfrey Aine Kaguta, murumuna wa Perezida Yoweri Museveni na Anifa Kawooya Bangirana batsinze amatora y’ibanze y’ishyaka rya National Resistance Movement mu Karere ka Sembabule. Murumuna wa Museveni muri aya matora akaba yahigitse umukobwa wa minisitiri Sam Kuteesa witwa Shartsi Kuteesa.

Aba bombi batangajwe ko batsinze amatora y’abazatwara ibendera rya NRM mu matora y’abadepite bahagarariye Mawogola y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa Kane, itariki 30 Nzeri nk’uko tubikesha The Independent.

George William Katokoozi, umwanditsi w’amatora ya NRM muri Sembabule, yatangaje ko Kaguta uzwi ku izina rya Sodo yatsinze amatora ku majwi 17, 343 atsinze Shartsi Musherure Kuteesa, umukobwa wa Minisitiri Kuteesa, wagize amajwi 16.104 na Salim Kisekka waje inyuma n’amajwi 4.274.

Katokoozi yatangaje kandi ko Anita Kawooya yatsindiye kuzatwara ibendera rya NRM mu matora y’abadepite aho azaba ahatanira guhagararira Mawogola y’Uburengerazuba nyuma yo gutsinda Joseph Ssekabiito n’amajwi 15.923 ku majwi 13.143.

Aba bombi bahataniraga ibendera ry’ishyaka mu gace k’amatora gashya kemejwe nInteko Ishinga Amategeko muri Nyakanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *