Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye Abanyarwanda n’incuti zabo bakoze urugendo rwo gukunda igihugu, agaragaza ko ibyo igihugu kimaze kugeraho kibikesha umusanzu wabo.
Ni ibikubiye mu butumwa bugufi umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza ku ncuro ya 30 Umunsi wo gukunda igihugu wizihijwe kuri uyu wa 01 Ukwakira.
Perezida Kagame yagize ati: “Kuri mwe mwese mukunda igihugu cyacu n’incuti mwagenze uru rugendo rwasaga n’urudashoboka rwadushyize aho turi magingo aya kandi rukadutera ishema. Nk’igihugu turabibashimira kandi mwarakoze. Dukomerezaho!”
Amateka yerekana ko mu gitondo cya tariki 1 Ukwakira mu myaka 30 ishize ari bwo ingabo za RPA zibarirwa mu 3000 zinjiye ku mupaka wa Kagitumba ziteye u Rwanda.
Muri icyo gitondo, paratuni ebyiri za RPA zateye ku mupaka wa Kagitumba ziwufata bitaruhanije nyuma y’imirwano mito. Uwo munsi saa kumi, Gen Major Fred Rwigema yavuze ijambo imbere y’abasirikare bagera kuri 500 bari bahuriye hamwe ku butaka bw’u Rwanda. Abandi basirikare bari bavuye mu nkambi za gisirikare zinyuranye bari bakigenda bahurira ahantu hanyuranye ku mupaka w’u Rwanda.
Abo basirikare bari bazi ko urugamba rugomba ubwitange ndetse ko rutazarangira vuba nk’uko babikekaga.
Umurava wari wose ku ngabo za RPA zari zinjiye ku butaka gakondo bwa mbere. Icyakora, ibyo byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munsi wa kabiri w’urugamba, Umugaba Mukuru, Gen Major Fred Rwigema yishwe. Byeteye icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.
Uretse Fred Gisa Rwigyema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi, mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega.
Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, ku wa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Paul Kagame amaze kugaruka, imiterere y’imirwanire yahinduye isura. Imirwanire isanzwe yasimbuwe n’imirwanire ya kinyeshyamba, urugamba rwimurirwa mu bice by’imisozi miremire ndetse hashozwa ibirindiro by’imirwano bishya by’umwihariko icyo mu birunga.
Impfu rwa Fred Rwigema, urwa Peter Bayingana na Chris Bunyenyenzi nyuma y’ibyumweru bitatu zafashwe kenshi n’ubutegetsi bw’i Kigali n’inshuti zabyo nk’ingaruka z’umwiryane mu ngabo za FPR. Ariko si ko byari bimeze.
Ihungabana rya RPA ryatumye ingabo z’u Rwanda zifatanije n’izo muri Zaire ndetse zinashyigikiwe n’iz’Ababiligi n’Abafaransa zishobora gutsinda urugamba ku buryo ndetse leta yariho icyo gihe yakoresheje ibirori mu gihugu hose byo kwishimira ko intambara irangiye.
Igitabo cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kivuga ko nyuma y’ingorane zakurikiye urupfu rwa Fred Rwigema, RPA yabikuyemo isomo, igatangira umurimo wo guhuza inzego za gisirikare n’iza gisivili, yinjiza abacuruzi n’abashoramari n’abize bari bakenewe mu nzego zayo, ishyira ingufu mu mashuri ya poritiki, ishyiraho gahunda y’ingendo zo gusura ibirindiro ku babyifuza, inarushaho gutanga amakuru nyayo ajyanye n’urugamba.



4 Responses
Ishimwe rya Perezida Paul Kagame ku bakunze igihugu
Mwarakoze turabashima tubikuye ku mutima. Ubumwe,Umurimo,Gukunda igihugu ni yo ntego.
Ishimwe rya Perezida Paul Kagame ku bakunze igihugu
Mwarakoze turabashima tubikuye ku mutima. Ubumwe,Umurimo,Gukunda igihugu ni yo ntego.
Ishimwe rya Perezida Paul Kagame ku bakunze igihugu
Mwarakoze turabashima tubikuye ku mutima. Ubumwe,Umurimo,Gukunda igihugu ni yo ntego.
Ishimwe rya Perezida Paul Kagame ku bakunze igihugu
Mwarakoze turabashima tubikuye ku mutima. Ubumwe,Umurimo,Gukunda igihugu ni yo ntego.