Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, avuga ko u Rwanda na Uganda bari kugana mu cyerekezo kizima mu gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi, gusa hakaba hakiri ibigikenewe gukorwa kugira ngo uwo mubano usubire ku murongo.
Imyaka itatu irashize ibihugu by’u Rwanda na Uganda bidacana uwaka, bitewe n’ibirego buri gihugu kigenda gishinja ikindi.
Mu byo u Rwanda rwakunze gushinja Uganda harimo kuba icyo gihugu gishinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gushimuta, gufunga no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda muri Uganda ndetse n’ibindi birego bitandukanye.
Uganda ku rundi ruhande yo yakunze gushinja u Rwanda ibirego birimo gufunga imipaka yarwo bigahungabanya ubucuruzi bwayo ndetse no gukora icengezamatwara mu itangazamakuru u Rwanda rugamije kuyisebya n’abategetsi bayo.
Incuro nyinshi abategetsi b’ibihugu byombi bagiye bahura mu rwego rwo gushakira umuti ibyo bibazo, gusa imyaka itatu imaze kwirenga nta kiragerwaho.
Hafi abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda baheruka guhura ni muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo bahuriraga mu nama yabereye i Gatuna ku mupaka uhuza ibihugu byombi, yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basanzwe ari abahuza muri biriya biganiro.
Mu kiganiro Minisitiri Biruta aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yabajijwe niba hari intambwe imaze guterwa mu gusubiza ku murongo umubano wa Uganda n’u Rwanda, asubiza ko hakiri ibigomba gukorwa kugira ngo uwo mubano ube mwiza.
Ati: “Haracyari ibikeneye gukorwa kugira ngo umubano usubire ku murongo, ariko turi kugana mu cyerekezo kizima. Hari Abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranye n’amategeko barekuwe ariko hari imitwe yitwaje intwaro yakoreraga muri Uganda yanagabye ibitero mu Ukwakira 2019 n’ubu igikora.”
Yunzemo ati: “[Iyo mitwe] Ikomeje guhabwa inkunga na bamwe mu bayobozi ba Uganda. Mu mezi ashize banakoze ibikorwa bya politiki mu nkambi z’impunzi kandi babifashijwemo n’inzego z’umutekano.”
Imitwe irwanya u Rwanda Leta ya Uganda ishinjwa gutera inkunga irimo uwa RNC, RUD-Urunana, FDLR na FLN.
Ni mu gihe amasezerano ya Luanda yasinywe n’ibihugu byombi mu mwaka ushize yari agamije gukuraho ikintu icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe, bigizwemo uruhare na kimwe muri ibi bibiri, u Rwanda na Uganda.
Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rugitegereje ko hagira igikorwa kugira ngo umubano mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda uhagarare.



2 Responses
Dr Biruta yavuze igikomeje gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda utaba mwiza
Rwose bigenze neza uganda yabanira neza urwanda ubuhahirane bugashoboka
Dr Biruta yavuze igikomeje gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda utaba mwiza
Rwose bigenze neza uganda yabanira neza urwanda ubuhahirane bugashoboka