Minisitiri Biruta yavuze ku mabwiriza yo gutanga abanyabyaha u Burundi bwahaye u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagarutse ku mabwiriza abategetsi b’u Burundi baherutse guha u Rwanda kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubukurwe, avuga ko gutanga ayo mabwiriza atari cyo gisubizo kiza.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakunze kugaragaza ko igihugu cye kidashobora kongera gutsura umubano n’u Rwanda, mu gihe iki gihugu gituranyi kitarashyikiriza u Burundi abashatse guhirika ubutegetsi bwabwo mu myaka itanu ishize.

Abo Ndayishimiye yita ko bakoze amahano avuga ko u Rwanda ari rwo rubacumbikiye, bityo agasaba ko rwabanza kubatanga bagahanwa niba koko ngo rwifuza ubucuti ku Burundi.

Perezida Ndayishimiye wabikomojeho muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yari mu ntara ya Kirundo, yongeye kubishimangira mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru.

Yagize ati: “Ingorane ziri ku kibazo cy’u Rwanda. Nta Murundi n’umwe utabizi, n’ikimenyimenyi uno munsi bamwe bahiritse ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika inzu, bagatwika imodoka, n’ubu bibereye hariya mu Rwanda, bamerewe neza.”

Mu kiganiro kihariye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yagiranye na Jeune Afrique, yavuze ko amabwiriza yatanzwe n’u Burundi atari cyo gisubizo cyiza, ngo kuko umubano ushobora gusubira ku murungo hatabayeho gutanga amabwiriza.

Ati: “Bagenzi bacu bo mu Burundi bagaragaje ibyo basaba byinshi kugira ngo ibiganiro bisubukurwe, basaba u Rwanda kubashyikiriza impunzi zishinjwa uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015.”

“Ku ruhande rwacu, dutekereza ko icyo atari cyo gisubizo cyiza, kandi ko umubano ushobora gusubira ku murongo bidasabye ko habanza kubaho amabwiriza.”

Minisitiri Biruta yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye kwimakaza umubano n’u Burundi kandi wubakiye ku bwizerane.

Yavuze ko u Rwanda kandi rwiteguye gufatanya n’imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, mu gushaka igisubizo cyatuma u Burundi bugira umutuzo.

Abajijwe niba u Rwanda rwaba rubona u Burundi nk’ikibazo, Dr Vincent Biruta yavuze ko ari byo, bijyanye no kuba hari imitwe myinshi yitwaje intwaro yagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda iturutse mu Burundi akaba ari na ho ihungira.

Yanabisanishije kandi no kuba abagabye ibitero mu Rwanda hari ibikoresho by’ingabo z’u Burundi bari bitwaje, nk’imikebe ya sardines zigenewe abasirikare b’u Burundi abagabye igitero i Ruheru muri Nyaruguru mu mpera za Kamena uyu mwaka bari bitwaje.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Minisitiri Biruta yavuze ku mabwiriza yo gutanga abanyabyaha u Burundi bwahaye u Rwanda
    Biriya bya Ndayushimiye babyita kwiriza. Cyangwa kwitangimbere nk’akaguru kambaye ubuse cg kuvuza induru (urwamo)

  2. Minisitiri Biruta yavuze ku mabwiriza yo gutanga abanyabyaha u Burundi bwahaye u Rwanda
    Biriya bya Ndayushimiye babyita kwiriza. Cyangwa kwitangimbere nk’akaguru kambaye ubuse cg kuvuza induru (urwamo)

  3. Minisitiri Biruta yavuze ku mabwiriza yo gutanga abanyabyaha u Burundi bwahaye u Rwanda
    Ndifuza ko uburundi nu rwanda byasubukura umubano nkuko byahoze kera.

  4. Minisitiri Biruta yavuze ku mabwiriza yo gutanga abanyabyaha u Burundi bwahaye u Rwanda
    Ndifuza ko uburundi nu rwanda byasubukura umubano nkuko byahoze kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *