Bizirema ni mwarimu wifuza ko bashyirirwaho ihahiro ryihariye

Abarimu basanga bakwiye gushyirirwaho iguriro rijyanye n’ubushobozi bwabo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu bo mu Rwanda bakomeje gusaba kwitabwaho by’umwihariko, aho bifuza gushyirirwaho ihahiro ryihariye bijyanye n’umushahara wabo.

Bizirema ni mwarimu wifuza ko bashyirirwaho ihahiro ryihariye
Bizirema ni mwarimu wifuza ko bashyirirwaho ihahiro ryihariye

Bizirema Sylvain na Uwizeye Apolline ni bamwe mu barezi bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na RBA. Icyo aba barezi bombi bahurizaho ni uko abarimu bakigorwa no kubona imibereho cyane ko ibizciro ku masoko byazamutse ugereranije n’ingano y’umushahara bahabwa.

Bizirima Sylvain ni umwe mu barimu b’indashyikirwa mu karere ka Nyanza. Yigisha ku ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Louis i Nyanza. Avuga ko yahawe moto nk’igihembo cy’uko yabaye indashyikirwa, iyi moto Bizirema ayikoresha mu mirimo yo gutwara abagenzi, mu rwego rwo gushaka amafaranga yunganira umushahara, abona ku kwezi.

Bizirema avuga ko kuba koperative Umwarimu SACCO zifite ingengo y’imari nto, ari kimwe mu bibazo bikomeje guheza ubuzima bwa mwarimu inyuma. Yongeyeho ko mu gihe bidashobotse ko mwarimu yongererwa umushahara, yashyirirwaho iguriro ryihariye aho yajya yoroherezwa guhaha ku bushobozi bwe, dore ko asanga ku masoko asanzwe ubushobozi bwa mwarimu butakigezweho.

Uwizeye ni umwe mu barimu bifuzako bashyirirwaho iguriro ryihariye
Uwizeye ni umwe mu barimu bifuzako bashyirirwaho iguriro ryihariye

Ibi abihuriyeho na Uwizeye uvuga ko mwarimu ari urugero rwiza rw’umukozi ukora cyane nyamara aka abayeho nabi. Uwizeye avuga ko mu gihe mwarimu yaba ashyiriweho iguriro ryihariye rimworohereza byamufasha kunoza imikorere ye mu bushobozi bwe buke ahabwa.

Umuyobozi mu Kigo cy’Uburezi mu Rwanda, Angelique Tusiime avuga ko buri gihe Leta ihora izirikana mwarimu ari nayo mpamvu mu minsi ishize bongerewe 10% ry’umushahara. Tusiime akomeza avuga ko ikibazo cy’ubuzima bwa mwarimu gikomeje kuganirwaho, bityo abarimu bose bazamenyeshwa ibyavuye mu biganiro n’inzego zirebwa n’ikikibazo bigikomeje.

Ibi bivuzwe mu ghe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu usanzwe wizihizwa kuwa 5 Ukwakira buri mwaka.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abarimu basanga bakwiye gushyirirwaho iguriro rijyanye n’ubushobozi bwabo
    Ubu tuvuge ko aribo bahembwa make gusa?? Ibi byitwa kwikunda ninde uhenbwa menshi? Abarimu barikunda bagakabya …ge ngiye gusaba nasaba ko habaho isoko ry’abatagira akazi (Abashomeri) nibwo busabe naheraho.

  2. Abarimu basanga bakwiye gushyirirwaho iguriro rijyanye n’ubushobozi bwabo
    Ubu tuvuge ko aribo bahembwa make gusa?? Ibi byitwa kwikunda ninde uhenbwa menshi? Abarimu barikunda bagakabya …ge ngiye gusaba nasaba ko habaho isoko ry’abatagira akazi (Abashomeri) nibwo busabe naheraho.

  3. Abarimu basanga bakwiye gushyirirwaho iguriro rijyanye n’ubushobozi bwabo
    Ubu tuvuge ko aribo bahembwa make gusa?? Ibi byitwa kwikunda ninde uhenbwa menshi? Abarimu barikunda bagakabya …ge ngiye gusaba nasaba ko habaho isoko ry’abatagira akazi (Abashomeri) nibwo busabe naheraho.

  4. Abarimu basanga bakwiye gushyirirwaho iguriro rijyanye n’ubushobozi bwabo
    Ubu tuvuge ko aribo bahembwa make gusa?? Ibi byitwa kwikunda ninde uhenbwa menshi? Abarimu barikunda bagakabya …ge ngiye gusaba nasaba ko habaho isoko ry’abatagira akazi (Abashomeri) nibwo busabe naheraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *