Uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu, Caleb Rwamuganza, azasubira mu rukiko kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 2 Ukwakira ari kumwe n’abandi bayobozi ba leta baregwa gucunga nabi umutungo wa Leta.
Rwamuganza aregwa hamwe na Godfrey Kabera wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Igihugu; Eric Serubibi, wahoze ari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA); Christian Rwankunda, wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Kugeza ubu bose bakaba bafunzwe by’agateganyo ku byaha bijyanye no kutubahiriza amasoko ya Leta aho bivugwa ko bagambiriye gucunga nabi amasezerano leta yaguze inyubako y’ibiro, hakaba harabaye ibitagenda neza byatwaye umusoreshwa miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri uru rubanza, abo bayobozi bahujwe na Aloys Rusizana, umucuruzi wari ufite iyo nyubako ivugwa, na Bonaventure Munyabugingo, umugenagaciro k’imitungo wigenga.
Aba bombi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri icyo cyaha. Barafunzwe kandi.
Iyi nyubako ivugwa ni inyubako y’ibiro iteganye na Umubano Hotel ku Kacyiru, kandi nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, yabaruriwe agaciro ka miliyari 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda ariko nyuma yaguzwe na Guverinoma kuri miliyari 9.8 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2018.
Nk’uko ubushinjacyaha buvuga, Rwankunda, mu nshingano ze nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yashinzwe kuyobora akazi ko kugura iyi nyubako yari igenewe kwakira ibiro bya leta.
Ariko bivugwa ko yakoze iki gikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko atandukanye agenga amasoko ya leta.
Nyuma yo gushyiraho komite idashingiye ku nzira zisanzwe, Rwakunda yafashe iya mbere yumvikana igiciro na Rusizana; mu nama zagiye zitabirwa n’abayobozi nka Kabera, Rwamuganza, Serubibi.
Iburanisha rizabera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga, aho bagejejwe imbere y’urukiko muri Kamena uyu mwaka.


