Umuhanzi akaba n’umunyamategeko ubimazemo igihe, Alain Mukuraririnda, yatangije ubukangurambaga mu bahanzi bugamije guhaguruka bakarengera uburenganzira bwabo ku bihangano bikoreshwa n’ibitangazamakuru nta mafaranga bahawe.
Ibi bibaye nyuma y’uko ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) cyibukirije ibitangazamakuru ko bigomba kwishyura abahanzi amafaranga y’ibihangano byabo bakoresha.
Ashingiye kuri ibi, Alain Mukurarinda nk’impuguke mu mategeko akaba n’umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, avuga ko igihe kigeze ngo abahanzi batungwe n’akazi bakora kandi mu buryo bwiza.
Asobanura impamvu abahanzi bakwiye kwishyurwa ku bihangano byabo byacuranzwe n’ibitangazamakuru, Alain Muku yagize ati: “Ayo maradiyo akurikirwa cyane kubera ibihangano by’abahanzi, kubera iki bifuza ko ikintu kigize 50% y’ibituma bakurikirwa bagikoresha ku buntu?”
Alain Mukurarinda yavuzeko abafite ibitangazamakuru bakwiye kwitondera ibintu bibiri by’ingenzi aribyo: Kuvuga ko bazacuranga indirimbo zo hanze gusa, akabibwira ko niba badashoboye kwishyura abanyarwanda bitaborohera kwishyura abanyamahanga.
Ikindi yavuze ni uko ngo hari ubwo abafite ibitangazamakuru bashobora gushuka abahanzi bakabasinyisha amasezerano yo gucuranga ibihangano byabo ku buntu. Kuri iyi Ngingo Alain Mukurarinda nk’umunyamategeko yavuze ko ibi bihanirwa n’amategeko.
Ati: “Ubundi mu mategeko urabizi ko iyo ukubiranye umuntu mu ntege nke ukamusinyisha amasezerano aba ashobora kuzayatesha agaciro?”
Alain Muku yagaragaje ko Sosiyete y’abahanzi nyarwanda ikwiye gushyiraho uburyo bunoze bwo kwishyuriza abahanzi ndetse no kubagabanya amafaranga yabo.
Anasaba abahanzi kwiyandikisha muri iyi Sosiyete kuko ariyo ishinzwe kubishyuriza ibihangano bikaba byababyarira umusaruro.
Kugeza ubu mu Rwanda igitangazamakuru Radio & TV1 nicyo cyahagaritse gukoresha ibihangano by’Abanyarwanda badafitanye amasezerano, ari nayo mpamvu cyatangiye ubukangurambaga ku bahanzi babyifuza ko bakwihutira kubegera bagakorana amasezerano.


