Intambara ihuje umunyemari w’umufaransa, Pascal Beveraggi n’uwahoze ari Guverineri wa Katanga na we ubwe akaba ari umunyemari, Moïse Katumbi, ku muntu ugomba kuba nyir’isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikora n’ibikoresho bikoreshwa muri ibi bikorwa, NBMining Africa, yahoze ari MCK, ngo irasa nk’itari hafi kurangira nubwo Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwafashe umwanzuro.
Aho kwemera gutsindwa,uruhande rwa Pascal Beveraggi rurashinja Moïse Katumbi kwigarurira iyi sosiyete ku ngufu.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na APO Group rya NB Mining Africa ryahawe umutwe ugira uti: “Ihirika rishya ry’umucuruzi n’umunyapolitiki Moïse Katumbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki 28 Nzeri, rikomeza rigira riti: “ Mu gihe imanza nyinshi z’inzego z’ubutabera z’Ubufaransa zanze ibyo Moïse Katumbi avuga byose, akomeje kugerageza kwigarurira imigabane yagurishije mu myaka myinshi ishize, akoresheje imyanzuro y’inkiko zo mu gihugu itarigeze itangazwa.”
Ni itangazo rishinja Moise Katumbi gukoresha ingabo za leta zikorera muri Katanga mu nyungu ze. Bati:“Kwivanga kw’ingabo mu karere ka Katanga ku nyungu za Moïse Katumbi bibangamiye kugendera ku mategeko muri iki gihugu”.
Amakuru atandukanye avuga ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu ushize, itariki 25 Nzeri 2020, saa moya n’igice, abapolisi benshi bitwaje imbunda binjiye ku ngufu mu kigo cya sosiyete ya NB Mining Africa i Lubumbashi (mu Ntara ya Katanga bari kumwe n’abagize Ubushinjacyaha, bagiye kwirukana amakozi ba NB Mining Africa.
Iyi sosiyete ikavuga ko ibivugwa ko byemewe n’amategeko kuri iki gikorwa nta shingiro bifite kandi ari ibinyoma. Bati: “NB Mining Africa yibasiwe n’iterabwoba n’iterabwoba inshuro nyinshi, binyuranyije n’amahame y’amategeko, hamwe n’imanza zitanatangazwa: isosiyete ntiyahamagawe imbere y’urukiko urwo ari rwo rwose kugira ngo yemeze uburenganzira bwayo kandi abahagarariye isosiyete ntibigeze babimenyeshwa . Ibintu byose bibaho mu buryo butemewe n’amategeko, kubangamira uburenganzira bwo kwiregura no gukoresha uburyo butemewe bwo gukoresha ubutabera”.
Pascal Beveraggi, perezida wa NB Mining Africa, agira ati: “Kuva ku muntu wiyamamarije umwanya wo hejuru mu gihugu, ntibikwiye gukoresha ingufu muri ubwo buryo, akoresheje inzego z’ubutabera z’akarere yahoze ayobora. Nta hame ry’ibanze ry’Amategeko ryubahirijwe.Ubutabera bw’u Bufaransa bwafashe icyemezo ku kibazo kirebana n’ubutabera bw’u Bufaransa gusa: Moïse Katumbi yagurishije isosiyete ye, gushaka kongera kuyigarurira ni ubujura bugaragara kandi bworoshye”.
Abunganira Moïse Katumbi bemeje ko NB Mining Africa n’umutungo wayo wose, harimo n’inzu, byigarurirwa na Astalia Investment Ltd, iyobowe n’umugore w’uwahoze ari Guverineri wa Katanga.
Kugira ngo babigereho, bashingiye ku cyemezo cy’urukiko rw’iremezo rwa Paris muri Gashyantare 2020 mu rubanza rwa Mining Company of Katanga (MCK), hagati ya Moïse Katumbi na Pascal Beveraggi.
Urukiko Rukuru rwa Paris rwashimangiye umwanzuro w’urukiko rw’iremezo rwa Paris rwanze ko imigabane 85% ya Necotrans Mining igurishwa kuri Octavia ya Pascal Beveraggi.
Umuzi w’ikibazo
Ibi byose byatngiye mu 2015 ubwo Moise katumbi yafataga icyemezo cyo gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, akaba yari akeneye amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo gushakisha amajwi.
Mu rwego rwo gushyiramo ingufu, yagurishije imigabane ye igera kuri 85% yari afite muri MCK, yacungwaga n’umugore we, ayigurisha sosiyete ya Necotrans Mining, isosiyete yashinzwe hakurikijwe amategeko yo muri Maurice kandi yari ifite icyo gihe na Necotrans Holding yo mu Bufaransa.
Amasezerano yabanje guteganya ko Necotrans Mining yagombaga kwishyura amadorari 140m (€ 118m) mu myaka itatu. Imwe mu ngingo z’amasezerano yavugaga kandi ko umuguzi, Necotrans Mining, abujijwe kuzatanga iyi sosiyete kugeza igihe amafaranga yose azaba yishyuwe.
Ariko, igihe Necotrans Holding yahombaga mu 2017, yari imaze kwishyura gusa miliyoni 20 z’Amadorari muri miliyoni 140 yemeranijwe. Umutungo wose wa Necotrans Holding, harimo n’ubucuruzi bwa MCK – byaragurishijwe mu rwego rwo gusesa.
Ikigo cya Octavia, isosiyete icungwa na Beveraggi, niyo yakomeje ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro byakorwaga na MCK, ariko mu izina rya NB Mining.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ku itariki 15 Gicurasi 2018 rwatesheje agaciro ubwo bugure rvuga ko uwagurishije Atari afite uburenganzira bwo kugurisha imitungo y’icyahoze ari MCK, iki cyemezo kiza gushimangirwa nn’Urukiko Rusesa Imanza rwa Paris, ariko Beveraggi ntaranyurwa.


