Byinshi wamenya ku irushanwa ryo gutera akabariro Uganda yigeze kwitwaramo neza

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko imikino itandukanye iba hagakorwa amarushanwa, ni nako uwitwa Ngundu Suleim na Kaitano baserukiye Uganda mu irushanwa ryo gutera akabariro ryabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Nk’uko Ngundu Suleiman yabisobanuriye itangazamakuru ryo muri Uganda, yavuze ko irushanwa ryo gutera akabariro yaryitabiye ahagarariye igihugu cya Uganda. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 20, aho abaryitabiriye muri rusange bageraga kuri 30.

N’ubwo iri rushanwa ritemewe n’amategeko, Ngundu avuga ko mu kuritegura hashorwamo amafaranga menshi, utsinze agahabwa amasezerano n’ibigo bikinisha filimi z’urukozasoni (Pornography)

Ngundu avuga ko amakuru y’uko irushanwa ritegurwa yayavanye mu nshuti ze za hafi aherako ajya kwiyandikisha. Ngundu avuga ko amajonjora yayacanyemo umucyo, biba ngombwa ko agera ku rwego rw’igihugu cya Uganda aho yabonye Itike imwemerere guhagararira igihugu cya Uganda muri Afurika y’Epfo.

Ngundu avuga ko mbere yo gutangira irushanwa, babanzaga gukorerwa ibizamini by’ubuzima no gupimwa Virusi itera SIDA.

Mu masezerano bagiranaga n’ikigo gitegura ayo marushanwa, yavugaga ko amashusho afatwa bakora imibonano mpuzabitsina atagomba kwerekanwa mu bihugu bakomokamo.

Kugeza ubu, Ngundu avuga ko atazibagirwa umunya-Ethiopia wamutwaye igikombe amurushinje iminota 5 yose. Ngundu na mugenzi we Kaitana baje bakurikiye umunya Ethiopia ku mwanya wa 2 n’uwa 3.

N’ubwo ari umwuga ugayitse Ngundu avuga ko mugenzi we Kaitana yabonye amafaranga menshi ayakuye mu kwamamariza ibigo by’ubucuruzi abikomoye ku kuba yaritwaye neza mu marushanwa yo gutera akabariro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Byinshi wamenya ku irushanwa ryo gutera akabariro Uganda yigeze kwitwaramo neza
    Uriya mugabo arabeshya! Ngo yakoreraga imyitozo ku ndaya yo mu Nyakabanda

  2. Byinshi wamenya ku irushanwa ryo gutera akabariro Uganda yigeze kwitwaramo neza
    Uriya mugabo arabeshya! Ngo yakoreraga imyitozo ku ndaya yo mu Nyakabanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *