Imbeba yo muri Tanzania yitwa Magawa yavumbuye amabombe 39 n’intwaro 28 byari bitabye mu butaka, bituma yegukana ibihembo byinshi bya zahabu ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2020.
Iyi mbeba yavukiye muri Tanzania yavutse mu 2014, ikaba ifite ikilo kimwe n’amagarama 200 (1.2 kg) na santimetero 70 z’uburebure (ubutambike).
Itorezwa mu kigo cyo Bubiligi cya APOPO gifite icyicaro muri Tanzania. Ibyo yigishwa birimo kumenya ibikoresho birimo ibinyabutabire bishobora guturika birimo ibisasu (amabombe) bitabwa mu butaka bizwa nka ‘Mine’. Ibyo kandi izi mbeba zibikora mu buryo bwihuse.
Yajyanwe mu irushanwa ryateguwe n’ikigo cy’u Bwongereza cyita ku buzima bw’inyamaswa zirwaye, PDSA (People’s Dispensary for Sick Animals) ryabereye muri Cambodia muri Aziya ubitse ibisasu byinshi byatezwe mu butaka, imbeba Magawa iba iya mbere.
Ni igikorwa kidasanzwe kubona imbeba ishobora kuvumbura ibisasu, ibintu bizwi ku nyamaswa nk’imbwa gusa ariko nayo yashoboye kugera kuri uyu muhigo.
Jan McLouighlin uyoboye PDSA mu muhango wo guhemba Magawa, yashimye uruhare izagira mu kurokora ubuzima bw’abantu buri mu byago byo guturikanwa n’amamiliyoni y’ibisasu biteze ku mugabane w’Aziya.
McLouighlin yagize ati: “Umurimo wa Magawa urokora ubuzima bw’abagore, abagabo n’abana bagirwaho ingaruka n’ibi bisasu bitegwa munsi y’ubutaka. Buri uko ivumbuye igisasu, ni ko iba irokoye ubuzima bw’abantu.”
Umuyobozi wa APOPO, Christophe Cox nyuma y’aho imbeba ye yegukanye uyu mudari, yavuze ko ari amahirwe ku baturage ba Cambodia n’abandi bantu bose batuye Isi, bagirwaho ingaruka n’iturika ry’ibisasu bitabye munsi y’ubutaka.

