Abanyekongo b’i Brazaville bagaragaje kurambirwa kwabo ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 140 uyu mujyi umaze, aho bongeye gushyira akitso ku mukoloni w’Umufaransa wawitiriwe.
Uyu munsi wizihijwe ku itariki 03 Ukwakira waranzwe n’ibirori bitandukanye, izina ry’umuvumbuzi w’Umufaransa, Savorgnan De Brazza ryongera guhabwa icyubahiro nk’uko bisanzwe, ariko ngo hashize iminsi bamwe mu Banyekongo bagaragaza ko igihugu cyahaye agaciro uyu mukoloni kigakabya.
Impirimbanyi, Charlin Kinouani we asanga hakwiye kongera kwita amazina ahantu hatandukanye hitiriwe amazina y’abakoloni nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga journaldebrazza ivuga.
Ati: “Ntidushobora gukomeza kubona kuri Brazaville amazina y’abadukolonije, y’abafashe nabi abaturage b’Abanyekongo. Amazina nka ‘lycée Pierre Savorgnan De Brazza cyangwa Square De Gaulle’ agomba guhagarara.”
Umuhanga mu bya politiki, Constant Ebara Pea, we avuga ko ikibumbano cya De Brazza kiri rwagati mu Mujyi wa Brazzaville gikwiye kuhava. Avuga ko mu Mujyi wa Paris “udashobora kuzabona bahazamuye ikibumbano cya Nguabi, Lissouba cyangwa Milongo.”

Ku muhanga mu by’amateka, Melfon Kamba ariko, ngo Savorgnan De Brazza na none akwiriye icyubahiro n’amashimwe by’Abanyekongo.
Ati: “Ubwo yageraga aha ntibyari kubwa Brazzaville, ahubwo byari kubwa Congo. Mbere ye, hari abakoloni, ariko nta muntu wagize igitekerezo cyo kuduhuriza mu mwanya nk’uyu dutuyemo uyu munsi.”
Congo yubakiye urwibutso umukoloni wayo, ingoro ifite agaciro k’Amamiliyari y’ama CFA. Umuyobozi wayo, Belinda Ayessa avuga ko Savorgnan De Brazza yari umuntu ukunda ikiremwamuntu kandi ko abaturage badakwiye gukora ku kibumbano cye.
Umujyi wa Brazzaville, kuri ubu utuwe n’abaturage miliyoni 1.8, yashinzwe ku ya 3 Ukwakira 1880. Yabaye umurwa mukuru wa Afurika yo Hagati y’Abafaransa (Afrique-Équatoriale française) kuva ku Ruzi rwa Congo kugera muri Saher igizwe n’ibihugu nka Chad, Centrafrica, Repubulika ya Congo, na Gabon.


