img-20201008-wa0072-860x280.jpg

Burundi: Hon Banciryanino yaraye muri gereza nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwigomeka

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, itariki 08 Ukwakira, Ubushinjacyaha bwa Ntahangwa bwafashe icyemezo cyo kohereza muri gereza itaramenyekana Depite Fabien Banciryanino nyuma y’amasaha menshi ahatwa ibibazo.

Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi iravuga ko Ho. Banciryanino yumviswe n’umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye n’Ubushinjacyaha bya Ntahangwa, mu Mujyi wa Bujumbura, mu gihe kingana n’amasaha agera kuri atatu.

Yamuhamije ibyaha yari akurikiranweho birimo “kwigomeka, gusebanya no guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu”.

Amakuru agera kuri uru rubuga aravuga ko abanyamakuru batari bemerewe gukurikirana iburanisha.

Hon. Banciryanino yunganirwaga n’abavoka babiri, ariko batashatse kuvugana n’abanyamakuru nyuma y’iburanisha.

img-20201008-wa0072-860x280.jpg

Uyu yatawe muri yombi ku wa Gatanu ushize akuwe iwe mu gace ka Ngagara (mu majyaruguru ya Bujumbura). Kuva icyo gihe yari afungiye muri kasho ya polisi.

Ku wa Gatatu, yandikiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yamagana “urubanza rumuvutsa uburenganzira bwe bw’ibanze”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *