Perezida Museveni yirukanye ku mirimo ye uwari umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO) Col. Frank ‘Kaka’ Bagyenda kubera ibyaha byagiye bikorwa n’abakozi b’uru rwego arebera.
Amakuru avuga ko Col Bagyenda yasimbujwe Charles Oluka , wari ushinzwe tekiniki n’ibikorwa, wungirijwe na Emma Katabaazi, wigeze kuba ashinzwe itangazamakuru muri uru rwego.
Amakuru yashyizwe ahagaragara yavuye mu nzego zo hejuru kuri uyu wa kane, itariki 08 Ukwakira 2020, yagize ati: “Nibyo, ni [kwirukana Kaka] ni ukuri ariko mutegereze itangazo ryemewe.”
Ibi bije mu gihe uru rwego rw’ubutasi rumaze igihe rwibasiwe n’ibirego bikomeje kwiyongera byo kwambura abantu, ubujura no guterana amagambo imbere. Perezida yemeje ko igihe kigeze cyo kureka Kaka akagenda nk’uko tubikesha ikinyamakuru Redpepper.

Emma Katabaazi, wungirije umuyobozi mushya wa ISO
Ibitero byagabwe na’Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare, CMI, ku mazu menshi y’ibanga ya ISO i Kampala muri Nyakanga byatunguye benshi ariko kandi byerekana ko Kaka yari afite urugamba rukomeye rwo kurokoka mu biganza bye mu gihe imbaraga zisumbuye zishobora kuba zari zimaze kurambirwa imikorere ye.
Amakuru menshi avuga ko ISO yagiye ikora raporo zimwe zitavugwaho rumwe zashinjaga abasirikare bakomeye kurwanya Perezida Museveni, ariko zimwe muri izo raporo bigaragara ko zabaga zuzuyemo amakuru y’amahimbano.
Mu mwaka wa 2019, abanyamategeko bo muri Uganda bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo, Uganda Law Society (ULS) bashinje Col. Kaka Bagyenda gufata, gufunga no kwica urubozo abaturage, kwambura ububasha izindi nzego z’umutekano no gukorera hanze y’amategeko.


