Umuryango w’abaturage uharanira uburenganzira bwa muntu, uzwi nka Filimbi, urasaba kwegura minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi no kuvugurura inzego, Azarias Rubebwa, wagize uruhare mu gikorwa, cyasheshwe na Perezida Felix Tshisekedi, cyo gushyiraho komini ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, .
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 09 Ukwakira 2020 kuri 7SUR7.CD, uyu muryango wa Filimbi, washyigikiye icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Repubulikaiharanira demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, cyo gukuraho iteka ryemera statut ya komine ya Minembwe.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Floribert Anzuluni na Carbone Beni riragira riti: “Turasaba kwegura kwa bwana Ruberwa wagize uruhare muri iki gikorwa kidasanzwe. Kudahana, guhakana ukuri n’ubutabera ntibizigera bishobora guhagarika ubugizi bwa nabi.”
Ikindi kandi, Filimbi yibutsa ko ishyirwaho rya komini ya Minembwe hagendewe ku iteka ryo ku ya 13 Kamena 2013 “ari uburiganya kandi ko kutubahirije amategeko.”
Uyu muryango ukaba wamaganye wivuye inyuma ibikorwa byose by’urugomo bikorwa ndetse uhamagarira abaturage batandukanye gushyigikira ikoreshwa ry’inzira izira urugomo mu gukemura amakimbirane hagati yabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, itariki ya 8 Ukwakira i Goma, nibwo Perezida Felix Tshisekedi yahagaritse ishyirwaho rya Komini ya Minembwe, abayobozi bayo bashyizweho ku mugaragaro ku itariki ya 28 Nzeri n’intumwa ziyobowe na Minisitiri Ruberwa, bigakurikirwa no kutavugwaho rumwe kuva mu nzego za politiki kugeza mu z’imibereho.


