Ruganzu Ndori abungira i Karagwe k’Abahinda kwa nyirasenge Nyabunyana, igice cya II

Sangiza iyi nkuru

Kavuna yiyahura
Ndori amaze kugera mu ruzi hagati, abwira Kavuna gusubira inyuma ngo ajye kubwira nyirasenge Nyabunyana ngo amuhe ibintu yari yibagiwe. Amaze kugenda, Ndori ategeka umusare kutamwambutsa. Ageze kwa Karemera, Nyabunyana amurabutswe aherako amenya ko Kavuna aciriwe ishyanga, aherako abimubwira.
Kavuna agarutse ageze ku ruzi, umusare yanga kumwambutsa. Kavuna ahereko afata icumu rye, umuheto we n’imyambi ye, arabivuna, abita mu ruzi, nawe aherako yirohamo, ariyahura. Aha ni ho haturutse uyu mugani “kuruha uwa Kavuna” bikavuga, gukorera ikintu ushishikaye, n’imbaraga zose, no kwitanga kwinshi, ariko ntibihire uwabikoze, bikanga bigahira abandi.
Ndori akurikiranwa n’Abanyabyinshi
Ndori amaze kwambuka uruzi agannye i Rwanda ni bwo yahuriranaga n’inka zishotse, abwira abashumba badahiriraga inka, ati mwa bashumba mwe nimundeke mbafashe kudahira. Baramwemerera, afata igicuba aracyuzuza asuka mu kibumbiro ati nubika abanyabyinshi, nubika abahinza, nkubika amahanga maze nkuburura u Rwanda! Bati uyu mugabo avuze ngw’iki? Arongera aradahira, asuka mu kibumbiro ati: Nubika abanyabyinshi, nubika abahinza, nkubika amahanga maze nk’ubukura u Rwanda.
Bati nimumufate. Ruganzu aterura intwaro ze, ariruka arabasize, igihe bagiye kumusatira ahura n’umugore ugesha uburo, ati mpisha wa mugore we. Umugore amuhisha mu gitebo. Bamugezeho, bati hari umugabo uciye aha? Ati : ashwi. Basubira inyuma bajya ku mupfumu, bati umugabo twari twirukankanaga ari he? Umupfumu atera inzuzi ati: Umugore uriho ugesha uburo ni we umuhishe.
Bahageze basanga, Ndori yagiye. Baramukurikirana, igihe bagiye kumusatira, ahura n’abakobwa bikoreye ishinge. Ati nimumpishe mwa bakobwa mwe. Abakobwa bamushyira mw’ishinge, barikorera baramutwara. Abanyabyinshi bamugezeho, bati nta mugabo unyuze aha? Abakobwa barahakana. Abanyabyinshi basubira ku mupfumu. Ati: Ahishwe n’abakobwa bikoreye ishinge. Bagarutse basanga yavuye mo, yikomereje urugendo. Arakomeza ariruka nabo bamujya inyuma. Kibuno mpa maguru kibuno mpa amaguru. Bagiye kumusingira, ahura n’umugabo wikoreye umwite. Ati mpisha wa mugabo we.
Umugabo amushyiramo. Bamugezeho bati nta mugabo unyuze aha yiruka. Ati: Ntawe nabonye. Basubira inyuma ku mupfumu, nawe ubwo avuyemo akomeza kwiruka. Umupfumu ati: Umugabo wikoreye umwite ni we umuhishe. Bagarutse basanga yagiye. Bamwiruka inyuma, igihe bari hafi yo kumushyikira, kandi nawe ananiwe cyane, yinjira mu rugo asanga yo umugore. Ati: Mpisha. Umugore amushyira mu kigagara. Abanyabyinshi bahageze baramubura ntibashobora kumubona, abakira atyo.
Ndori agera i Rwanda
Amaze gukira abanyabyinshi, Ndori akomeza urugendo, bigeze mu gicuku aba ageze mu Rwanda. Ageze ku rugo rwa mbere ahamagara nyir’urugo ati: Nyugurira. Umugabo aza yinuba kuko yari amuvanye mu bitotsi. Amaze kumwugurira abona imvura iraguye, inka zitangira kubyara, imbyeyi ziravumera, imfizi zirivuga, inkoko ziraturaga. Umugabo biramuyobera ati uyu mushyitsi muhire ni bwoko ki? Ndori amaze gutanga, amapfa yahereye ko atera, imvura yanga kugwa, inka zanga kubyara, inkoko zanga guturaga.
Mu gihugu cyose bimera bityo. Hashize umwanya bumva ingoma aho zari zibunze mu bihuru zitangiye kwivuza, rubanda rurakangarana, impundu ziravuga igihugu cyose kiti ubanza u Rwanda rubonye umwami. Abantu barahurura, wa mugabo wacumbikiye Ndori ni we wabwiye rubanda ko ari Ndori ayo mahirwe yose bakesha. Ati yanyuguruje, amaze kugera mu rugo, imvura iba iraguye, umugore wanjye aba yibarutse uruhinja, inka zose zirabyara n’inkoko zitangira guturaga.
Rubanda bose baranezerwa bajya gushaka ingoma aho ziri ngo zize zivugire umwami. Barahabura. Umutwa ni we wahabonye. Agerageje kuziterura biramunira. Bohereje abandi bantu nabo zirabananira. Bohereza abiru zirabananira. Ndori ni we wazikojejeho agatoki, maze zirakunda, baraziterura, ziraza ziriwa zimuvugira. Abiru nabo aho bari barahabutse, barahabuka. Baraza bimika umwami, bazana imitsindo, bamubwira n’uko se Ndahiro yasize ababwiye. Izina ry’ubututsi akomeza kuba Ndori, maze iry’ubwami yitwa Ruganzu. Nyinawabo, Nyabunyana, umugore wa Karemera i Karagwe k’Abahinda, yumvise ko musengeneza we yabaye umwami, nawe aherako ataha.
Iboneka rya Kalinga
Ruganzu Ndori amaze kwambara ikamba, ingoma zose zari zarabonetse ariko Kalinga yarabuze. Bakomeza kuyishaka kubera ko bajyaga bumva ijwi ryayo ayo yavugiraga. Bukeye baza kuhagera ariko basanga yizingiyeho inzoka ya rutura. Abantu bose bagira ubwoba ntihagira n’umwe utinyuka kuyikuraho.
Umpfumu ni we wabagiriye inama yo kuhabagira ikimasa. Ni bwo babikoze, bamaze kukibaga, bahacana umuriro botsa inyama. Inzoka ihumuriwe irigorora iba kuri Kalinga maze bashobora kuyivana kuri Kalinga. Ingoma ni bwo bayicyuye. Ndori ingoma ziramuvugira. Amahanga aramuyoboka. Abahinza baramutinya, baza kumuhakwaho. Ndori aba umwami uganje, u Rwanda ruratunga ruratunganirwa, amahoro araruhumekera, maze ibihugu byose biha u Rwanda impundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *