Ugisha inama: Umusore wamuteye inda akomeje kumutegeka kuyikuramo
Nitwa Latiffa, mfite imyaka 22, umusore w’inshuti yanje yanteye inda ubu ifite amezi 4 n’iminsi mike, ariko akomeje kunyumvisha uburyo ngomba gukuramo iyi nda ko aribwo yakomeza kunkunda. Nakomeje kumubaza impamvu ashaka kunshora muri iki cyaha ubugira kabiri nyuma yo gusambana nawe akambwira ko aho aba nibamenya ko yateye inda bazahita bamwirukana kandi ariho ubuzima […]
Ruganzu Ndori abungira i Karagwe k’Abahinda kwa nyirasenge Nyabunyana, igice cya II
Kavuna yiyahura Ndori amaze kugera mu ruzi hagati, abwira Kavuna gusubira inyuma ngo ajye kubwira nyirasenge Nyabunyana ngo amuhe ibintu yari yibagiwe. Amaze kugenda, Ndori ategeka umusare kutamwambutsa. Ageze kwa Karemera, Nyabunyana amurabutswe aherako amenya ko Kavuna aciriwe ishyanga, aherako abimubwira. Kavuna agarutse ageze ku ruzi, umusare yanga kumwambutsa. Kavuna ahereko afata icumu rye, umuheto […]
Menya ibintu wakwitaho ugakundana n’umukunzi wawe ubuziraherezo
Urukundo burya ntawe rutaryohera. Usanga uko ibihe bishira ibindi bigataha, abatari bakeya bababazwa n’uko batabasha kwikundira abantu babo ngo birambe, abandi bakibaza impamvu bakunda abantu nyuma y’igihe gito bagahita bumva batakibakunze. Inyandiko igaragaza uko mwiyumva ku mpande zombi Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abanyamerika ku byatuma urukundo rukomera kandi rukaryoha, byagaragaye ko mubakundanaga (couple) 86, icyakabiri […]
ADEPR: Inama ihuza ibihugu 16 irimo kubera mu Rwanda yitezweho guhindura byinshi mu ivugabutumwa
Inama iri kubera mu Rwanda yateguwe na Africa by Radio ngo izasiga hari byinshi bihindutse mu itangazamakuru rikorera mu Rwanda cyane mu bakora ibijyanye n’iyobokamana. Inama yatangiye Tariki ya 12 i Kigali ku Gisozi muri Dove Hotel aho harimo n’amahugurwa azamara iminsi 6, biteganyijwe ko azarangira kuwa 6 tariki ya 17 Nzeli 2016, aho yitezweho […]
Light Gospel Choir yateguye igitaramo kitezweho gufasha abakristo kuguma ku rufatiro rw’ukuri
Light Gospel Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Bethesda Holy Church yateguye igitaramo kitezweho kwibutsa abantu ko urufatiro rw’ukuri rugihari ntaho rwagiye. Iki gitaramo kije gufasha Abakristo kumenya buryoki bakwiye kwigobotora urujijo rusigaye rwiganje muri iyi minsi cyane mu ivugabutumwa, bityo bamenye ko imbaraga z’Imana z’ikiri mu bakozi bayo. Mu kiganiro na Bwiza.com, Rutagengwa […]
Uburyo 6 umugabo yaryoherezamo umugore we mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina
Kutageza umugore ku byishimo bya nyuma(kumupfuba) ahanini biterwa n’impamvu nyinshi, intege nke z’umugabo, ubumenyi buke bwo gutera akabariro, uburwayi se bwo kurangiza vuba,…gusa mugabo ugomba kumenya ko utagomba kuza winziza igitsina cyane mu cye ngo urangize wigendere, nawe aba akeneye kuryoherwa. Uburyo 6 bwagufasha, mugabo: 1. Jya ubanza umutegure bihagije, umutegure umwanya kandi wirinde gutangira […]
USA: Hillary Clinton akomeje kuremba, azasimburwa na nde?
Kuva ku italiki 11 Nzeli 2016, Abanyamerika batangiye kwibaza uko bizagenda mu gihe Hillary Clinton azahajwe n’ indwara y’ ibihaha ikamubuza gukomeza guhatanira umwanya wa Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2016. Uko politiki yo muri Amerika ihagaze kugeza magingo aya, nta wundi muntu wabuza Hillary Clinton kwiyamamaza keretse […]
Mbabazi Lilian agiye kuza gutaramira Abanyarwanda
Umunyarwandakazi akaba n’Umugandekazi, Mbabazi Lilian agiye kuza gutaramira Abanyarwanda mu ihuriro rya Kigali Jazz conjuction ku y’indi nshuro yaryo. Ni mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa 30 Nzeli 2016 muri Selena Hoteli aho biteganyijwe ko uyu muhanzikazi azasusurutsa ku buryo burushijeho kunogera buri wese. Remmy Lubega, umuyobozi wa RG ari nayo itegura Kigali Jazz Conjuction […]
Imyitwarire ya Pierre Nkurunziza ntishobora gufasha Abarundi – Domitien Ndayizeye
Nyuma y’ aho Perezida Pierre Nkurunziza yanga kwitabira inama y’ Abaperezida bagize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC), Domitien Ndayizeye wahoze ayobora u Burundi asanga bitazagwa Abarundi amahoro. Mu ijambo rye, Senateri Ndayizeye yagize ati:’ Nta biganiro by’ ukuri bishobora kubaho mu Burundi mu gihe impande zombi zitazahura cyane Perezida w’ igihugu atabyifuza ”. Ibi […]
Ruhango: Abaturage bakanguriwe kwitabira umugoroba w'ababyeyi
Polisi ikorera mu mu karere ka Ruhango irakangurira abagatuye kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga baganiriramo ibibazo birimo ibiba biri hagati y’abagize imiryango n’ibiba biri hagati y’abantu muri rusange maze bakabikemura. Ibi babikanguriwe na Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru , akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage muri aka karere, mu nama yagiranye n’abagera kuri […]
Kuri uyu wa Gatatu haramenyekana amakipe azakina ½
Uyu munsi : AS Vita-Dauphin Noir (Rubavu-15h30), APR FC-AS Kigali (Nyamirambo-15h30), Police FC-Sunrise FC (Kicukiro-15h30), Kiyovu-Rayon Sports (Nyamirambo-18h00) Imikino yabaye : AS Kigali 1-1 Dauphin Noir, Kiyovu 2-1 Police FC, AS Vita 0-0 APR FC, Sunrise 0-4 Rayon Sports. Imikino y’amatsinda mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali “AS Kigali Pre-season Football Tournament 2016” iraza gusozwa […]
Gatsibo: Abatekinisiye bagiye gufata iya mbere mu gushimira imihigo
Abagize ishyirahamwe GTC (Gatsibo Technician Company), bateguye igikorwa cyo gushyimira umwanya mwiza Akarere ka Gatsibo kabonye mu mihigo y’ umwaka w’i 2015-2016. Iki gikorwa cyo gushimira iyi ntsinzi kizabera mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kabarore mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Nzeli 2016 , gitangira saa tatu. Gushyira mu […]
Abayobozi b’ ibanze baregwa kunyereza miliyari 1,5 yateganyirijwe imibereho myiza y’ abaturage
Abayobozi b’ ibanze bashinjwa kunyereza amafaranga miliyari 1, 5 y’ amanyarwanda yateguriwe gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’ abaturage. Muri aya mafaranga menshi yari ateganyirijwe ubwisungane mu buvuzi(mutuelle de santĂ©) ndetse n’ izindi gahunda za Leta zifasha abaturage nka GIRINKA. Aka kayabo k’ amafaranga katakaye mu myaka y’ ingengo z’ imari ebyiri ni ukuvuga […]
Desire Luzinda yagabije ibere rye umufana ararikorakora
Uretse kuba azwiho gushyira ubwambure bwe ku Karubanda akanahinduranya abakunzi kenshi, ubu noneho Desire Luzinda yagabije ibere rye umufana we ararikorakora, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakunzi b’umuziki n’umuco muri Uganda. Ibi biherutse kuba mu gihe yitabiraga itangwa ry’ibihembo bya Starqt Awards byabereye muri Afurika y’Epfo nk’umwe mu bagombaga kuririmba,gusa icyatunguranye n’uburyo amabere ye yayagabije abafana mu […]
Nyagatare: Umuyobozi w’umurenge yakubise DASSO none yahise yegura
Mu gihe hari amakuru avugwa ko Kamugisha Charles, wari umuyobozi w’umurenge wa Musheri muri Nyagatare yaba yarasabwe kwandika ibaruwa yegura nyuma yo gukubita DASSO, ubuyobozi bw’akarere burahakana aya makuru buvuga ko yeguye ku giti cye. Mupenzi George, umuyobora w’akarere ka Nyagatare aganira na KT, yatangaje ko Kamugisha Charles yiyeguje ku bw’amakosa ye, ko nta muntu […]
Ese ni iki cyakubwira ko ibyo wahanuriwe ari ukuri?
Mu gihe ubuhanuzi bukomeje gufata indi ntera haba mu Rwanda no mu bindi bihugu ninako hakomeje kwaduka ibihuha n’abahanuzi b’ibibinyoma, ariko hari inzira nyayo uwahanuriwe ashobora kunyuramo akagenzura niba ibyo yahanuriwe ari ukuri cyangwa ari ibinyoma. Si byiza ko umuhanuzi aguhanurira ngo upinge ubwo buhanuzi byihuse ahubwo ukwiye kubanza ukabugenzuza Bibiliya kuko ivuga ko ubuhanuzi […]
Abafite inganda z'imyenda n'abadozi bagiye gukurirwaho imisoro
Bamwe mu bafite inganda z’imyenda ndetse n’abadozi bagiye gukurirwaho imisoro y’ibikoresho batumiza hanze bityo ngo bizatuma igiciro cy’imyenda kigabanuka ndetse n’inganda zo mu Rwanda zikarushaho gutera imbere. Ibi kandi bishimangirwa na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, uvuga ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa mu kwezi kwa cumi uyu mwaka hagamijwe gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa mu […]
Intwaro zirimo n’imihoro abapolisi b’i Burundi bacungisha umuteka zibazwaho na benshi
Mu gihe hashize umwaka urenga abaturage bicwa mu buryo butazwi mu gihugu cy’u Burundi, abandi bagahunga ku bw’impamvu z’umutekano wabo, kuri ubu bamwe bakomeje kwibaza ku ntwaro abitwa abapolisi ba Leta baba bafite bacunga umutekano w’abaturage. Amafoto y’abapolisi yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, bagaragara bafite imbunda ziriho magazini zirenze imwe by’umwihariko bafite n’imihoro mu ntoki, […]
Polisi y’u Rwanda yasubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe
Kuri uyu wa 12 Nzeli, Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye nyuma yo kwibirwa kandi igafatirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize. Uyu mugabo yandikishije imodoka ye Land Cruiser Pick-Up ifite plaki EE519B byavugwaga ko yibiwe I Kampala ku italiki 28 Nyakanga mbere y’uko abayibye bayizana mu Rwanda, aho yafatiwe. Assistant […]
2000: Perezida Bizimungu Pasteur yanenze Inteko Nshingamategeko karahava
Ku italiki ya 8 Werurwe 2000, ubwo Perezida Pasteur Bizimungu yakiraga indahiro ya Guverinoma yari iyobowe na Bernard Makuza yanenze imikorere y’ Inteko Nshingamategeko ubwo yavugaga ko yivanga mu bikorwa bya Guverinoma ndetse ikanayinaniza. Kuri iyi mikorere y’ Inteko, Bizimungu yatangarije Inteko ko atumva impamvu bakurikiranye Abaminisitiri bakoranye na Twagiramungu Faustin ndetse n’ abakoze muri […]