Ngororero: Arashinja Gereza ya Rubavu yari afungiwemo kumutera ubumuga bwa burundu

Sangiza iyi nkuru

Ahorushakiye Protegene ukomoka mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, aravuga ko yakubitiwe muri Gereza ya Rubavu yari afungiwemo akavunwa uruti rw’umugongo ariko uwamukubise wanayoboraga iyi gereza akaba atarigeze abiryozwa kandi azwi.

Ahorushakiye avuga ko ibi yabikorewe nyuma yo gufungirwa muri Gereza ya Rubavu mu mpera za 2017, akavuga ko inkoni yakubiswe mu buryo bw’akagambane zamuteye ubumuga buhoraho.

Ati: “Njye nakubitiwe muri Gereza ya Rubavu, nkubitwa n’umuyobozi wa gereza witwa Kayumba Innocent, ankubita nta kintu na kimwe nzi nakoze biba ngombwa ko njya kwivuriza mu bitaro bya Faical na CHK na Kanombe.”

Yakomeje agira ati: “Yankubitaga ikibuno cy’imbunda kugeza mbaye gutya. Yaravugaga ngo njyewe ndazira Clarisse, barankubita banyice.”

Muri iki kiganiro yagiranye na Radio 1, yabajijwe Clarisse uwari we, asubiza agira ati: “Yakoraga mu karere. Yari yaribye amafaranga y’akarere amaze kwiba amafaranga y’akarere kubera ko uwo Clarisse twari inshuti, ubwo bo bagashaka kugirango bavuge ko ayo mafaranga ari njye wayatwaye,,ngo mbiziho ayo mafaranga , ngo tuziranye na Clarise uwonguwo.”

Avuga ko yababwiye ko ntacyo abiziho ndetse n’akarere yabikamenyesheje kandi kabizi.

Yakomeje avuga ko yabwiwe ko afite ubumuga bwa burundu ikizakorwa ari ukumufata bakamuhina amaguru bakanashiririza umugongo kugeza agiye kuvurirwa hanze nk’uko yabyivugiye.

Uyu mugabo warekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu akiri kuvurwa, avuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bw’aka karere butegetswe gukomeza kumuvuza butabikoze ahubwo bugakomeza kumuhohotera.

Ati: “Akarere bagategeka ko kagomba kumfasha, kakangaburira, kakampa n’ibyo kurya ndetse kakanshakira n’umukozi. Kugeza uyu munsi wa none nta mukozi bigeze bampa, ahubwo barankubita, nabaza n’impamvu ndimo gukubitwa, nabibaza umuyobozi w’umurenge na RIB bakambwira ngo ntabwo RIB iyoborwa n’umurenge iyoborwa n’akarere. Nkubitwa n’ubuyobozi bw’akarere.”

Ibivugwa n’uyu ariko Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid yabiteye utwatsi avuga ko nyuma yo kuba ari guhabwa ubuvuzi no guhabwa ubufasha bitapfa korohera buri wese kububona.

Ati: “Uwo muhungu koko Ahorushakiye turamuzi ni umuturage wacu, hanyuma mu minsi yashize yaje afunguwe, aza aturutse muri Gereza ya Rubavu, bamuzanira akarere mu rwego rwo kugirango tumukurikirane nk’uko twita ku bandi baturage bacu bafite ibibazo bitandukanye. Tuvugana n’ibitaro n’ukuntu arabona igare akoresha, hanyuma mu gihe amaze koroherwa, twifuje ko yajya mu muryango we cyane ko afite mama we n’indi miryango ya hafi nubwo se adahari..”

Yakomeje agira ati: “Nyuma atugaragariza ko mama we adahari, ndetse tunumvikana ko agomba kubona n’aho acumbika n’ibindi. Ibyo tugenera n’ubundi abaturage bacu nawe twarabimugeneye. Yari afite icyiciro kiri hejuru, tubonye ububabare bwe, ko adafite imbaraga zo guhinga no gukora indi mirimo, dukora uko dushoboye ngo ajye mu cyiciro cyamufasha, ajya mu cyiciro cya mbere ndetse tumushyira no mu nkunga y’ingoboka…iyo nkunga rero uyu munsi wa none arayihabwa.”

Umuyobozi w’akarere yongeyeho ko banamwubakiye inzu igashyirwamo ibyangombwa byose ndetse ahabwa n’amafaranga ya assistance sociale anyura mu Murenge wa Nyange.

Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS) Ahishakiye ashinja kumutera ubumuga, ruvuga ko iki kibazo rwagihariye ubutabera, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemera ko rwakiriye iyi dosiye, ruvuga ko igikorwaho iperereza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ngororero: Arashinja Gereza ya Rubavu yari afungiwemo kumutera ubumuga bwa burundu
    Muzehe wacu naba ataravuga RIB , izakora iperereza imyaka n’imyaniko( heba) ibibintu n’ubogome ndengakamere.

  2. Ngororero: Arashinja Gereza ya Rubavu yari afungiwemo kumutera ubumuga bwa burundu
    Muzehe wacu naba ataravuga RIB , izakora iperereza imyaka n’imyaniko( heba) ibibintu n’ubogome ndengakamere.

  3. Ngororero: Arashinja Gereza ya Rubavu yari afungiwemo kumutera ubumuga bwa burundu
    Ariko nikuki inzego zacu zikomeje kudindiza abatagira kivugira umuntu yatewe ubumuga biragaragara hanyuma RIB ngo iricyakora iperereza ubuse murabona yiteye ubumuga cy nugukingira ikibaba bagenzi banyu ibi ntibikwiye

  4. Ngororero: Arashinja Gereza ya Rubavu yari afungiwemo kumutera ubumuga bwa burundu
    Ariko nikuki inzego zacu zikomeje kudindiza abatagira kivugira umuntu yatewe ubumuga biragaragara hanyuma RIB ngo iricyakora iperereza ubuse murabona yiteye ubumuga cy nugukingira ikibaba bagenzi banyu ibi ntibikwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *