Umusozi wa Kilimanjaro wafashwe n’inkongi bikekwako yatewe n’abazimu

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 11 Ukwakira 2020, inkongi idasanzwe yadukiriye umusozi wa Kilimanjaro uherereye muri Tanzania, abaturage batangira gukekako yatewe n’abazimu.

Umusozi wa Kilimimanjaro usanzwe ari wo muremure muri Afurika wadukiwe n’inkongi y’umuriro ahantu hadapfa kugerwa ku buryo abaturage batangiye gukeka ko watewe n’imyuka mibi.

Abaturage baganiriye na Bongo 5 bavuga ko impamvu bakeka ko iyi nkongi yatewe n’abazimu babishingira ku kuba aho uyu muriro wahereye ari ku birometero 10 mu ishyamba rwagati hadakunze kugerwa n’abaturage, bityo bavugako batumva ukuntu haba havutse umuriro kandi nta muturage uhagera.

The Citizen itangazako icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, ikirimo gukorwa ari ugushaka uko umuriro wazima hifashishijwe indege cyane ko aho umuriro ugaragara nta muturage wapfa kuhagera.

Ikigo gishinzwe amapariki cya Tanzania cyavuze ko cyatangiye gukorana na Polisi mu iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *