Bamwe mu barimu baravuga ko iguriro bigeze kwemererwa ryabaye umugani nyamara hari bimwe mu byiciro bikomeje gushyirirwaho ayo masoko, harimo nka bamwe mu banyerondo baherutse gushyirirwaho ubwo buryo kandi bugashoboka.
Aba barimu bavuga ko baramutse babonye iryo guriro ryabafasha mu bibazo mu bibazo bahura nabyo dore ko kubongeza umushahara bias nk’ibidashoboka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB, kiravuga ko iki cyifuzo kigitekerezwaho.
Abarimu bavuga ko iguriro rya mwalimu (mwalimu shop) ari igitekerezo kimaze iminsi ariko bamwe mu barimo bakaba bemeza ko batazi aho cyahereye.
Umwe muri bo wavuganye na Radio 1 yagize ati: “Kongera umushahara biragoye ku mwarimu bitewe n’umubare w’abarimu, bitewe n’ingengo y’imari n’ibintu byinshi igihugu kiba gikeneye, ariko byibuze mwalimu yakagombye gushyirirwaho isoko nk’uko bashyizeho iry’abasirikare, iry’abanyerondo n’ibindi…byibuze abana ba mwalimu bakaba bashobora kwigira Ubuntu, cyangwa se bakagira ubundi buryo babagabanyiriza, ariko mwalimu akagaragarizwa ko afite agaciro mu gihugu.”
Aba barezi bo bavuga ko iryo guriro bahora bizezwa ryatinze bishoboka kuko ngo batangiye kuribwirwa kera ariko umunsi ku munsi ibiciro ku isoko biratumbagira mu gihe amakuru bafite ku bagiye bashyirirwaho ayo masoko, ibiciro biba biciriritse.
Bavuga ko bashyiriweho iri guriro umushahara bahembwa bavuga ko udahagije Wabasha kubafasha batagiye kujya bahora mu madeni ya buri munsi muri za butike aho batuye.
Undi ati: “Ayo makuru nagiye nyumva ko iryo soko ryagiye risabwa kenshi…numva rero rwose riramutse ribayeho ryaba rije gukemura kimwe mu bibazo abarimu bahora bibaza bati umushahara duhembwa ko ari muto, ukaba nta hantu uhuriye n’ibiciro biri ku masoko, kandi tuzi neza ko amakuru dufite kuri ayo masoko yandi, ibiciro biba biri hasi. Iryo soko riramutse ribonetse amafaranga mucye mwarimu avuga ko ahembwa yamugirira akamaro. Mu kuri ryaratinze ku buryo bugaragara”
Ku ruhande rwacyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB, kivuga ko gushyirirwaho isoko ryihariye ari igitekerezo koko abarimu bamaze igihe batanze, kongeraho kubafashiriza abana kwiga, kimwe n’ibindi birimo umushahara bahora basaba kongererwa.
Ngo ni ibyifuzo bikiri kwigwaho n’ubuyobozi igihe kitazi bizagenda bisubizwa nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wa REB, Dr Irene Ndayambaje.
Ati: “Ngirango hari agaseke karimo ibitekerezo n’ibyifuzo bitandukanye abarezi bakomeje gutanga mu bihe byatambutse, haba iguriro rya mwalimu, aho mwalimu agura ibintu nkenerwa mu buzima ku giciro gitoya, kandi iryo guriro rikaboneka hirya no hino mu gihugu. Ariko ushobora kurigira, rikaba hano I Kigali. None se buri wese azaza kugurira hano I Kigali?”
Ku kijyanye n’uko abana babo bafashwa, Dr Ndayambaje yakomeje agira ati: “Kuba wigisha ni kimwe. Ariko ibaze kuba wigisha umwana wawe yagera igihe cyo kwiga mu ishuri ryiza, bitewe n’ikiguzi cy’uburezi wowe mwalimu ukaba udashobora mu by’ukuri kukigondera. Hari n’ibijyanye no kuvuga ngo umushahara wa mwalimu wongezwe, cyangwa se ukomeze uzamuke unajyane n’aho ibiciro bigeze ku masoko. Bishatse kuvuga ko, ni ibintu bizakomeza kuganirwa n’izindi nzego, mu bushobozi bw’igihugu bizagenda bisubizwa”.
Abarimu ni bamwe mu bakozi bahembwa umushahara benshi bemeza ko uciriritse cyane utajyanye n’ibiciro biri ku isoko, ugereranyije n’akazi bakora kabasaba kubonekamo buri gihe. Umushahara bahembwa nawo izamuka ryawo ricumbagira ku kigero gikabije. Nubwo bimeze gutyo n’ayo mafaranga macye bahembwa bagerageza kubyitwaramo neza ukibaza uko bayasaranganya muri byinshi bakenera ku buryo bashyiriweho isoko ryihariye barushaho gusunika iminsi nta wubanyujijemo ijisho nk’uko bikunda kuvugwa.



4 Responses
Bamwe mu barezi bategereje iguriro rya mwalimu amaso yaheze mu kirere, REB ibivugaho iki?
Barezi mwishakemo ibisubizo akimuhana kaza imvura ihise.
Bamwe mu barezi bategereje iguriro rya mwalimu amaso yaheze mu kirere, REB ibivugaho iki?
Ntawe ubitayeho uretse Imana niyo izi ibyabo.
Bamwe mu barezi bategereje iguriro rya mwalimu amaso yaheze mu kirere, REB ibivugaho iki?
Ntawe ubitayeho uretse Imana niyo izi ibyabo.
Bamwe mu barezi bategereje iguriro rya mwalimu amaso yaheze mu kirere, REB ibivugaho iki?
Barezi mwishakemo ibisubizo akimuhana kaza imvura ihise.