Meya wa Goma, Muissa Kense winginze amabandi ngo atange agahenge mu gihe Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari yageze muri uyu mujyi, yabisabiye imbabazi.
Ni nyuma y’aho ashyiriweho igitutu na bamwe mu Bakongomani, bafashe ubutumwa bwe nk’ubusuzuguza igihugu, bigatuma na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaguru, Carly Nzanzu Kazivita amuha amasaha 48 ngo abe yabusobanuye, tariki ya 10 Ukwakira.
Meya Muissa yatangarije ibitangazamakuru byo muri RDC ati: “Ndasaba imbabazi abaturage bose ba Goma, igihugu cyose n’abamenye aya magambo. Ibi nabivuze nyuma y’ikibazo cy’umutekano muke cyabaye ubwo Umukuru w’Igihugu yari i Goma. Mu bubasha bwanjye nka Meya w’umujyi, ntabwo nari nishimiye kumva amabandi akorera mu ifasi yanjye.”
Mu butumwa bwa Meya Muissa, yakomoje ku baba bashaka kumusimbura kuri izi nshingano. Hari aho yagize ati: “Imana yonyine ni yo itanga. Ubu ndi Meya wa Goma, atari ku bw’imbaraga zanjye, ahubwo ni ku bw’imbaraga z’Imana. Abashaka umwanya wanjye, bategereza isaha y’Imana.”
Mbere y’uko uyu muyobozi avuga ku bashaka kumutwara umwanya we, yari yavuze ko ubutumwa yavuze kuri aya mabandi, hari ababuhinduye ukundi mu rwego rwo kumwifuriza inabi. Ibi bikaba bishoboka ko ari bo yavugaga bashaka umwanya we. Gusa kwihakana ubu butumwa byafashwe nk’amatakirangoyi kuko we ubwe yivuguruje; hamwe aremera, ahandi arahakana.
Intandaro ya byose ni igitero amabandi agera kuri ane yagabye mu giturage cya Mugunga kiri mu burengerazuba bwa Goma, tariki ya 7 Ukwira 2020 ubwo hari hashize iminsi ibiri Perezida Tshisekedi ageze muri uyu mujyi.
Meya Muissa yasabye aya mabandi guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gihe Perezida Tshisekedi ari yo, byibuze akazabisubukura yamaze kugenda. Aho yagize ati: “Ibyo aya mabandi yakoze ntabwo ari byiza. Ntabwo yakabaye yica cyangwa ngo ashimute abantu. Yakabaye atubabariza, Perezida wa Repubulika akabanza gukora ikimugenza, hanyuma agakomeza ibikorwa byayo by’ubugizi bwa nabi.”
Gusaba imbabazi no gusaba aya mabandi ngo azakomeze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi Perezida Tshisekedi wari wageze i Goma tariki ya 5 Ukwakira 2020, byasembuye cyane cyane abari mu burasirazuba bw’igihugu bamaze igihe kirekire barahungabanyijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bikorwa n’amabandi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro. Bityo amagambo ya Meya Muissa yafashwe nk’agashinyaguro.


