Katedarali ya Ruhengeri yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda nyuma y’uko igenzura ryakozwe na Polisi ryasanze basenga batubahirije amabwiriza, yategetswe kongera gufunga imiryango.
Tariki ya 11 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yakoze igenzura mu nsengero 70 zo mu majyaruguru ireba uko ingamba zo guhangana na Covid-19 zubahirizwa. Iza gusanga kuri Katedarali Ruhengeri hari abapadiri barimo gusomera misa abaturage batubahirije ingamba zo kwirinda Korona Virusi.
Nuwumuremyi Jeanine uyoboye Akarere ka Musanze yabwiye Igihe ko gufunga iyi kiliziya ari igihano cyahawe iyi Katedarali mu rwego rwo kubera abandi barenga ku mabwiriza urugero. Nuwumuremyi kandi yavuze ko iki gihano kizakurwaho bitewe n’uko bazakitwaramo harimo no kubahiriza ibyo basabwa.
Yagize ati: “Gufungwa kwaho byatewe n’amakosa bakoze barenza umubare w’abari baje mu misa, batubahirije intera n’ibindi. Mu bihano bigenwa harimo guhagarika ibikorwa byahaberaga, ubu hagiye gusuzumwa impamvu byakozwe, bakanerekana icyo bagiye gukora ngo batazongera kugwa muri iri kosa.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze yakomeje yibutsa abaturage ko Covid-19 igihari bityo ko batagomba kujenjeka mu ngamba zifatwa hagamijwe kuyikumira.

2 Responses
Katedarali ya Ruhengeri yananiwe kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 yafunzwe
Ikibazo suko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu “abakristu nyakuri”.Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,etc…),bari abakristu bose (100%).Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bakoze Genocide.Pastors na padiri b’abahutu,nibuze 70% bakoze genocide.Insengero ni izo kurya amafaranga y’abantu gusa.Tekereza nawe kuba zishyuza umuntu warongoye,zikishyuza n’umuntu wapfuye!!! Biteye agahinda.Kwambara IMISARABA siko kuba umukristu.