Col. Fred Mwesigye uherutse gutsindira amatora y’ishyaka rya NRM mu Karere ka Kiruhura yatangaje ko yiteguye kurega Museveni n’iri shyaka igihe cyose hazaba hateshejwe agaciro ibyavuye mu matora.
Muri aya matora yabaye ku wa 4 Nzero 2020 , Col. Mwesigye yatsinze Wilson Kajwengye ku giteranyo 36,147, kuri 13248 ya Kajwengye.
Iki gihe Kajwengye yahise ahakana ibivuye mu matora avuga ko amajwi ye yibwe, ahita anatanga ikirego muri Komisiyo y’Amatora. Museveni yahise ashyigikira igitekerezo cya Kajwengye avuga ko mu midugudu 28 amatora agomba gusubirwamo kuko atagenze neza.
Ku munsi w’ejo ku wa 12 Ukwakira, Col. Mwesigye usanzwe ari n’uunyamuryango wa National Resistance Movement (NRM) yandikiye ibaruwa umuyobozi wa Komisiyo y’amatora Dr.Tanga Odoi amusaba kumurenganura. Ni ibaruwa yahaye kopi Umukuru w’Igihugu cya Uganda.
Col. Mwesigye yavuze ko mu gihe cyose iyi komisiyo izafata umwanzuro wo gusubirishamo amatora cyangwa gutesha ibyavuyemo agaciro azahita arega ishyaka NRM na Perezida Museveni mu Rukiko rw’Ikirenga.


