Imitwe yitwaje intwaro 24 ikorera muri teritwari za Beni na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru yongeye gsubiramo ko yiteguye gushyira intwaro hasi, aho babivugiye ku wa mbere, tariki ya 12 Ukwakira i Butembo, nyuma y’inama yateguwe na komisiyo ishinzwe gutera inkunga intara mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe. Iyi nama yabereye mu muhezo imbere y’inzego zubutegetsi bwa gisirikare na politiki.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iyi mitwe yitwaje intwaro, Jean-Marie Kakule Liso wo muri UPLC, ngo ni abayobozi b’imitwe cumi n’itandatu ya Mai-Mai ikorera muri Teritwari ya Lubero n’umunani ikorera muri Beni. Myinshi muri iyi mitwe yamaze kwishyira hamwe ku bushake itegereje gusubizwa mu buzima busanzwe nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira, abayobozi babo berekeje i Butembo, aho komisiyo y’intara ishigikira gahunda yo kwambura intwaro intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagarutse ku butumwa bw’umukuru w’igihugu bubahamagarira gushyira intwaro hasi.
Jean-Marie Kakule Liso aganira n’abanyamakuru nyuma yo kungurana ibitekerezo, yavuze ko babitewe n’icyifuzo cyo kugarura amahoro mu karere. Ariko rero, arababazwa n’imibereho mibi babamo nyuma yo kutitabwaho kwabo bakaba bifuza ko iyi gahunda yakwihutishwa.
Umuhuzabikorwa wa komisiyo ishinzwe kubasubiza mu buzima busanzwe muri Kivu y’Amajyaruguru , Katembo Lukogho Jacques yagize icyo abivugaho, yizeza ko iki gikorwa kizatangira mu minsi ya vuba. Ku bwe, Perezida wa Repubulika yasezeranyije ko azatangiza iki gikorwa nyuma yo gusubira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.


