CECAFA: Amavubi y’ abagore yasezerewe na Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA nyuma yo gutsindwa na Ethiopia 3-2.
amavu
Mu mukino wabaye ku wa Gatatu kuri Stade y’Ikigo cya tekiniki cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA Technical centre), u Rwanda rwatsindiwe na Dorothée Mukeshimana ku munota wa 45 na Sifa Gloria Nibagirwe ku munota 68, naho Ethiopia itsindirwa na Losa Abera watsinze ibitego 2 ku munota wa 3 no kuwa 62 na Meskerem Kanko ku munota wa 70.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nyinawumuntu avuga ko nubwo ikipe ye yatsinzwe imikino ibiri mu itsinda yari iherereyemo, byatumye nibura iri rushanwa ribamenyekanisha, ati “Turishimye kuba abakobwa bacu bakiri bato ubu bakinnye imwe mu mikino mpuzamahanga.”
Kenya ihabwa amahirwe irakina na Zanzibar kuri uyu wa Kane mu itsinda A, hanyuma Uganda yakiriye irushanwa ikine n’u Burundi mu mukino uza kugaragaza uzakomeza muri ½ cy’irangiza.
Imikino ya CECAFA yatangiye tariki ya 11 Nzeri 2016 yitabirwa n’amakipe arindwi ari yo Uganda, Kenya, u Burundi, Zanzibar, Ethiopia, u Rwanda na Tanzania.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *