Me Lurquin wunganira Rusesabagina aravuga ko yimwe uburenganzira bwo kubonana nawe

Sangiza iyi nkuru

Me Vincent Lurquin, umunyamategeko w’Umubiligi wunganira Paul Rusesabagina, aravuga ko yamaze iminsi itandatu i Kigali ariko akahava atemerewe kubonana n’umukiriya we watawe muri yombi mu mpera za Kanama.

“Kuri njye byangora kubasobanurira uko byagenze kubera ko duhera ku migenzereze yo mu Bubiligi, kuko dufite ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, uregwa ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, abo bose bashoboraga kujya kumureba uretse umwunganira w’Umubiligi”, uyu ni Me Lurquin.

Yakomeje agira ati: “Murabyumva namwe ko atari uko bigenda mu bucamanza, twahamaze iminsi itandatu uko biri kose, twashoboye gukora uko dushoboye, twasomye amadosiye yo mu Bubiligi n’ayo mu Rwanda, nashoboye kubonana na bagenzi banjye bashoboye kugera kuri Paul Rusesabagina wemeje mu nyandiko y’umwimerere ko ashaka kunganirwa nanjye na Me Gatera, gusa ntabwo nashoboye kumubona ku buryo nibaza icyo batinya umunyamategeko ahuye n’uwo yunganira”.

Uyu yongeyeho ko hari umugenzacyaha uzava mu Bubiligi akajya mu Rwanda azanwe no kubaza uko yabajijwe n’ababiligii ariko no kubaza uburyo yafashwemo, ariko ngo niba hakenewe ukuri umwunganira agomba kuba ahari nk’uko yabitangarije urubuga dhnet.be.

Yagize ati “Sinzi uko byagenze, ntabwo nigeze mbona uburenganzira bwo kumusura mpawe n’ukuriye abunganira abandi mu mategeko mu Rwanda, nta n’ubwo nigeze mubona”.

Kuva yagera imbere y’urukiko bwa mbere aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku itariki 14 Nzeri, Paul Rusesabagina yunganirwa n’abanyamategeko babiri, Me David Rugaza na Me Emelyne Nyembo, mu gihe umuryango we uvuga ko wari wamutoranyirije abanyamategeko barindwi barimo umunyarwanda umwe bo kumwunganira, ari bo;
• Gatera Gashabana, umwe mu banyamategeko bazwi mu Rwanda
• Kate Gibson, wo muri Australia
• Jared Genser wo muri Amerika
• Brian Tronic, wo muri Amerika
• Vincent Lurquin, wo mu Bubiligi
• Philippe Larochelle, wo muri Canada
• Peter Robinson, wo muri Amerika

Gusa, umunyamategeko David Rugaza yabwiye bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda ko Bwana Rusesabagina yamwihitiyemo mu myirondoro y’abanyamategeko yari yashyikirijwe.

Me Vincent Lurquin yavuze ko ari ubwa mbere kuva yatangira akazi ko kunganira abantu mu mategeko abayobozi bamubujije guhura n’umuntu yunganira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *