USA: Perezida Kagame niwe uzayobora ibiganiro by’ inzobere mu iterambere

Sangiza iyi nkuru

Ubunararibonye n’ amateka bya Perezida Paul Kagame byatumye atumirwa kuzatanga ikiganiro gisanzwe gitegurwa n’ Ikigega Mpuzamahanga cya Coca-Cola, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 20 Nzeli 2016.
Iki kiganiro ngarukamwaka kizakurikiranwa n’ abantu benshi kizatangira sa Kumi n’ igice z’ umugoroba ku bufatanye n’ ikigo cy’ ubushakashatsi mpuzamahanga cyitiriwe Whitney na Betty MacMillan.
Impuguke zayoboye ibi biganiro muri za kaminuza muri USA
Ibindi biganiro byagiye bitegurwa n’ iki kigo zagiye ziyoborwa n’ impuguke mpuzamahanga mu iterambere rusange, nka Michael Doyle, Gary Hart, Tom Friedman, Nicholas Kristof, Luis Moreno-Ocampo, Sam Nunn, Sadako Ogata, Samantha Power, Mary Robinson, Raghuram Rajan, Eboo Patel, Mo Ibrahim, Marwan Muasher, Raila Odinga , John Githongo, ndetse na Deborah Brautigam.
Amwe mu mateka ya Perezida Kagame ukomeje kwigirwaho n’amahanga

Yavukiye mu Ntara y’ Amajyepfo mu mwaka w’ i 1957, umuryango we uza guhunga ubwicanyi mu mwaka w’ i 1960 mbere gato y’ ubwigenge bw’ u Rwanda.
Aho mu buhungiro muri Uganda, Kagame kimwe n’ urundi rubyiruko rw’ abanyarwanda bamaze kurambirwa n’ ingoma z’ ibitugu imyaka 30, bahisemo gusanga Perezida Museveni mu ishyamba kugira ngo barwanye akarengane.
Kuri Leta ya Yoweri Kaguta Museveni, Paul Kagame yakoze nk’ umusirikare Mukuru(senior Officer) kugeza muri 1990 ubwo yazaga mu Rwanda ayoboye FPR/Inkontanyi ku rugamba rutoroshye rwo kurwanya Leta yateguye inashyira mu bikorwa jenoside.
Kuva muri Nyakanga 1994, FPR yakomeje gahunda yo kunga no guhsyira hamwe Abanyarwanda ndetse no kurushaho guteza imbere ubukungu n’ imibereho myiza.
Paul Kagame yatorewe kuba Minisitiri w’ Ingabo ndetse no kuba Visi/Perezida w’ u Rwanda ku italiki ya 19 Nyakanga 1994 ariko nyuma y’ imyaka 4 gusa ahita abona umwanya wa Perezida wa Repubulika wa Leta y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge.
Ku italiki 22 Mata 2000, yarahiriye ku mugaragaro kuzuza inshingano ze nyuma yo guhabwa amahirwe n’ Inteko Nshingamategeko.
Muri Kanama 2003, Kagame yegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse yongera no gutorwa muri 2010 manda ya 2 y’ imyaka 7.
Mu buyobozi bwe, Kagame yabonye ibihembo byinshi kandi bitandukanye byiganjemo ibyo guharanira amahoro n’ ubwiyunge, iterambere, imiyoborere myiza, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, iterambere ry’ umugore, uburezi, ikoranabuhanga ibyo byose nibyo byatumye atumirwa mu karere no mu mahanga kugira abasangize ubunararibonye.
Ikigega Mpuzamanga cya Coca-Cola gikorera i Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashinzwe mu 1992 mu rwego rwo gushyigikira no guhuriza hamwe imbaraga zakoreshejwe ku bufatanye bw’ inzobere muri diplomasi n’ amategeko, mu icungamutungo, ubuyobozi bw’ inganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *