47% by’abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange binubira ingurane bahabwa

Sangiza iyi nkuru

Ubugenzuzi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) bwasanze 47% by’abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange binubira ko bahabwa ingurane idakwiriye ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikaba isaba inzego bireba kwihutisha ishyirwaho rya komite zishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Raporo y’ibikorwa ya 2019/2020 iyi komisiyo yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko abaturage basaga 47% bafite ikibazo cyo guhabwa ingurane idakwiriye ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo.

Mu isesengura iyi komisiyo yakoze kuri iki kibazo, ngo yasanze ipfundo ryacyo ari ibiciro bitajyanye n’igihe kuko bitavugururwa buri mwaka nkuko biteganywa n’itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange nk’uko tubikesha RBA.

Ni ikibazo cyafashe umwanya utari muto ubwo abadepite n’abasenateri bafataga umwanya ngo bagire icyo bavuga kuri iyi raporo.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, kuri uyu wa Gatatu, ikubiyemo ibikorwa byo mu mwaka wa 2019/2020 ndetse na gahunda y’ibikorwa byo muri uyu mwaka wa 2020/2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *