Umukobwa w’ibanga w’uwahoze ari perezida wa Algeria yakatiwe imyaka 12 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’umucuruzi ukomeye wo muri Algeria, bivugwa ko ari umwana uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Abdelaziz Bouteflika, yabyaye hanze, kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ukwakira, yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.

Ibiro Ntaramakuru by’Algeria, APS, byavuze ko urukiko rwanamuciye amande ya miliyoni esheshatu z’Amadinars akoreshwa muri iki gihugu ($ 47,000) ndetse rutegeka gufatira imitungo ye.

Byavuze ko Zoulikha Nachinache uzwi cyane ku izina rya Madamu Maya, yahamijwe ibyaha by’iyezandonke, gukoresha ikimenyane kugirango agere ku nyungu ze z’ubucuruzi, gusesagura amafaranga ya Leta no kohereza amafaranga mu mahanga mu buryo butemewe n’amategeko.

Urukiko kandi rwakatiye abahoze ari abaminisitiri babiri ku butegetsi bwa Bouteflika, Mohamed Ghazi na Abdelghani Zaalane, ndetse n’uwahoze ari umuyobozi wa polisi, Abdelghani Hamel, igifungo cy’imyaka 10 .

Abakobwa babiri ba Nachinache, Imène na Farah na bo bafunzwe imyaka itanu.

Ubwo yabazwaga isano yari afitanye na Perezida uyu mucuruzikazi yavugiye mu rukiko ko yari hafi ya Bouteflika abinyujije kuri se wari inshuti ya perezida na mbere yuko ajya ku butegetsi mu 1999. Ni mu gihe nyamara amakuru atandukanye yemeza ko ari umwana wa Bouteflika yabyaye hanze bikagirwa ibanga.

Ibibazo byatangiye kumuzira muri Nyakanga 2019, hashize amezi atatu gusa Bouteflika yirukanwe ku butegetsi, ubwo inzego z’umutekano zasangaga ubutunzi buhambaye mu nzu ye mu nkengero z’umujyi wa Algiers ubwo zajyaga kumusaka.
Abashinzwe iperereza bahasanze Amadinari yo muri Algeria angina n’ibihumbi 900, Amayero 270.000, Amadolari 30.000, n’ibiro 17 by’imitako ya zahabu.

Abaminisitiri benshi, abayobozi bakuru ba guverinoma n’abacuruzi bagiye bahamwa n’icyaha cya ruswa, barimo murumuna w’uwahoze ari perezida, Said Bouteflika, kuva yegura muri Mata 2019, kubera igitutu cy’imyigaragambyo yo mu mihanda yamaganaga ubutegetsi bwe bwari bumaze imyaka 20.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *