Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ukwakira Urukiko Rukuru mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, rwakomeje kumva abareganwa n’umunyamakuru Phocas Ndayizera, aho bose bemeza ko inzego z’umutekano zabahatiye kwemera ibyaha ku ngufu.
Uwabimburiye abandi ni umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Eliaquim Karangwa, ubushinjacyaha buvuga ko ari we wari ushinzwe kuzakora uburyo bwo guturitsa ibisasu hifashishijwe telephone ngendanwa basenya ibikorwaremezo hirya no hino mu gihugu.
Yavuze ko uburyo bwe ari ubwo kurinda umutekano aho kuwuhungabanya kandi ahawe uburenganzira yagaragariza urukiko imikorere ya ‘system’ ye avuga ko yari afite ubushobozi bwo kuyikora ku buryo yashyirwa ku mupaka uhuza ibihugu bibiri ikajya itahura abashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Karangwa yavuze ko nta bikoresho yigeze afatanwa bikoreshwa mu guturitsa ibisasu, avuga ko ibikoresho byafatiwe mu kigo cye, igihe yasabwaga gushinja umunyamakuru Phocas Ndayizera ko yafatanywe ibiturika bitemewe ku butaka bw’u Rwanda.
Uyu wihariye umwanya munini mu bireguye kuri uyu wa Kane, yavuze ko inzego z’umutekano zagiye mu kigo cye afunzwe, avuga ko inyandikomvugo zose yazishyizeho umukono yabihatiwe n’inzego z’umutekano kubera aho yabaga afungiwe.
Yavuze ko n’ubu aburana atibuka aho yari afungiwe kandi umuryango we wamaze iminsi 22 waramubuze.
Ku kijyanye n’amadolari 559 yagombaga gukoreshwa mu kugura ibiturika umushinjacyaha avuga ko yayohererejwe na Cassien Ntamuhanga watorose gereza, kuri ubu akaba abarizwa muri Mozambique, Karangwa yemeye ko koko yakiriye ayo madolari ariko yavuye ku Munyakenya, Innocent Mugume, anyujijwe kuri Dhahabshil, aho kuba Ntamuhanga, kuko bari bafitanye gahunda y’uko amukorera imashini zigezweho mu buhinzi yagombaga gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano.
Yavuze ko yamenyanye n’uyu Munyakenya kubera umunyamakuru Phocas Ndayizera wamufashaga kumenyekanisha ibikorwa bye by’ikoranabuhanga.
Ubushinjacyaha ariko buvuga ko Karangwa atagaragaza amasezerano y’imikoranire yari afitanye na Mugume yatumye amuha ayo madolari, yisobanura avuga ko kugirana amasezerano bitari ngombwa mu bushabitsi na cyane ko afite impapuro zigaragaza ko yayabikuje.
Karangwa yavuze ko kubera ubuhanga bwe mu ikoranabuhanga afite ibihembo bitatu yahawe ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’akarere ka Afurika y’iburasirazuba. Avuga ko kuva yatangira kuburana ubushinjacyaha bwagiye buhindagura ibirego ku byaha bumurega, akavuga ko bigaragaza ko nta mucyo nta n’ukuri ku byo ashinjwa.
Yakomeje asobanura ko ibikoresho bye by’ikoranabuhanga byifashisha amashanyarazi ku mpuzandengo y’i 100% mu gihe ngo intambi baregwa zo zidakoresha amashanyarazi.
Umwunganizi we mu mategeko, Me Munyakazi, yasabye urukiko kuzasuzuma ibimenyetso ubushinjacyaha buregesha umukiriya we, maze rukazemeza ko bidahagije, ndetse rukazabishingiraho rwemeza ko bitamuhama akagirwa umwere.
Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku itariki 25 Ukwakira 2020.


