Ahmad Kadhaf al-Dam, mubyara w’uwahoze ari perezida wa Libya, Mouammar Kadhafi, yatangaje ko agiye kurega Hillary Clinton imbere y’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare yagize mu kaga kagwiririye abaturage b’igihugu cye.
Ni nyuma yo guhishura igice cya za email za Hillary Clinton, wahoze ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, zateje impaka zikomeye mu bihugu bya Afurika bireba, harimo na Libya nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Ibikubiye muri izo email zasibwe na Hillary Clinton mu 2016 bifitanye isano n’inkomoko y’impinduramatwara yo mu 2011, mu kiswe “Printemps arabes”, bigaragara ko yatewe n’ibihugu by’ibihangange biyobowe na Amerika.
Kubera gukwirakwiza “akaduruvayo n’iterabwoba muri Libya”, kubera “gusunikira intagondwa z’abayisilamu ku butegetsi bitwikiriye NATO”, Ahmad Kadhaf al-Dam, yashinze itsinda ry’abavoka gutangiza ibikorwa byo kugeza Hillary Clinton mu butabera bwa Amerika.
Avuga ko yabahaye ibimenyetso by’inyongera birega ubuyobozi bwa Amerika: “Uyu munsi, dufite ibimenyetso byinshi byerekana umugambi mubisha wibasiye igihugu cyacu n’abaturage bacu, muri uku guhanahana emails ndetse n’ibirimo birimo ukuri gukomeretsa kandi kubabaza abaturage ba Libya. Ukuri kwagiye ahagaragara…”
Ahmad Kadhaf yakomeje agira ati: “Tuzi ko kujyana Hillary Clinton mu butabera bitazadusubiza abagabo bacu beza twabuze kuva 2011, nta nubwo bizongera kubaka igihugu. Intego yacu ni ukugarura ukuri no kukumenyekanisha mu gihe bagerageza kuguhishira. Tuzasaba ko basaba imbabazi ku bibi byakorewe abaturage ba Libya ”.

Kubera ko azi ko bitoroshye gushyira Hillary Clinton muri gereza azira uruhare rwe mu kibazo cya Libya, Ahmad Kadhaf al-Dam yemeza ko icyo agamije ari ukugaragariza ukuri Abanyamerika, kugira ngo “iki cyaha kitazongera kubaho ku bandi bantu.
Ahmad Kadhaf al-Dam wavutse mu 1952) yahoze ari Intumwa idasanzwe ya Libya mu Misiri ndetse akaba n’umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Kadhafi. Yari umunyamuryango w’ingenzi mu kazu ka Kadhafi.


