Abanyamulenge baba i Kinshasa nabo bahagurukiye Martin Fayulu n’abo bahuje ibitekerezo

Sangiza iyi nkuru

Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bamaganye imbwirwaruhame bavuga ko zibiba urwango zikomeje kumvikana mu banyapolitiki bamwe nka Martin Fayulu ndetse na bamwe mu bihaye Imana ku kibazo cy’ishingwa rya Komini Minembwe, ryanaburijwemo ariko rikaba rikomeje gukurura impaka.

Mu itangazo bashyize ahagaragara kuwa Gatatu, itariki 14 Ukwakira 2020, Abanyamulenge batuye i Kinshasa basabye ko abavuga imbwirwaruhame nk’izi bagezwa imbere y’ubutabera.

Bati: “Twebwe abagize umuryango w’Abanyamulenge baba I Kinshasa, twamaganye imbwirwaruhame z’urwango n’ibinyoma bihimbwa nkana na bamwe mu banyapolitiki n’abayobozi ba kiliziya ku ishingwa rya Komini ya Minembwe.”

Bavuga ko izo mbwirwaruhame zibasira Abanyamulenge bose muri rusange kandi abaziyobora bagamije kuyobya abanyagihugu n’amahanga nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Kivutimes ikomeza ivuga.

Bongeyeho ko ishingwa rya komini ya Minembwe ryakozwe n’ubuyobozi bw’intara ari igikorwa cy’ubuyobozi nk’uko cyatangajwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’intara, Lwabandji Lwasingabo, batagizemo uruhare.

Bakomeza bagira bati: “Ntitwumva impamvu umuryango w’Abanyamulenge wibasirwa mu bijyanye n’ishyirwaho ry’abayobozi ba komini Minembwe.”

Bongeraho ko hari abirengagiza ko abatuye Minembwe atari ubwoko bumwe gusa kuko hatuye Abashi, Abafuliru, Abanyindu, Abarega, Ababembe n’Abanyamulenge.

Ngo biratangaje rero kuba ibinyoma bivugwa bishinja Abanyamulenge kugerageza guhungabanya ubusugire bw’igihugu nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono na Mukiza Charles rivuga.

Muri iri tangazo Abanyamulenge batuye i Kinshasa batunze urutoki abantu bakomeje gutangaza amagambo agaragaza urwango bafitiye Abanyamulenge cyangwa Abatutsi muri rusange.

Bati: “Twavuga Martin Fayulu, Musenyeri Muyengo (Musenyeri mukuru wa Uvira), Mubake Valentin, Bitakwira Justin, Hon Bulomba Kilosho n’abandi.”

Aba bakaba basaba ko abantu bakwiza urwango banahamagarira abandi ubugizi bwa nabi bakwiye kugezwa imbere y’inkiko kandi bagahanwa hakurikijwe ibyasabwe na Perezida Felix Tshisekedi.

Alexis Gisaro umwe mu bagize umuryango w’Abanyamulenge avuga ko Leta ya Congo ifite inshingano zo kurinda abaturage bayo no guca imbwirwaruhame zibiba urwango n’amacakubiri.

Ati: “Guverinoma yacu ntitabyitaho, hari izindi nkiko, hari inkiko mpuzamahanga…kubera ko izi mbwirwaruhame zibasira abantu, ni kibazo cy’ikiremwamuntu ntabwo arikibazo cyoroshye kireba Congo gusa.”

Avuga ko mu ahantu hose hari abantu bibasirwa kubera imiterere yabo cyangwa imyemerere yabo bagahigwa, bakicwa, hari inkiko zo ku rwego mpuzamahanga zishobora gukurikirana icyo kibazo mu gihe guverinoma y’igihugu cyabo itabikoze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *