Bamwe mu Banyekongo barasaba iperereza ku wahoze ari Meya wa New York, Rudi Giuliani

Sangiza iyi nkuru

Imiryango itegamiye kuri leta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irasaba guverinoma y’iki gihugu gukora iperereza ku mamiriyoni y’amadorari yatanzwe n’ubuyobozi bwa Perezida Joseph Kabila ku kigo cyo muri Israel gifitanye isano na Rudy Giuliani wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa New York, akaba ari umwunganizi mu mategeko bwite wa Perezida Donald Trump.

Iki kigo intego yacyo yari: “ugufasha iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati guhunga ibihano by’ubukungu by’Amerika.”

Giuliani wabaye Umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’amajyepfo ya New York mbere yo kuba Umuyobozi w’Umujyi wa New York, bivugwa ko yagiranye amasezerano y’ubujyanama na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abinyujije mu kigo gikorera muri Israel, Mer Security and Communication System.

Mu byo Mer yagombaga gukora harimo ubukangurambaga bukaze bugamije koroshya impungenge zari zifitiwe Joseph Kabila, guverinoma ye yari yugarijwe no gukangishwa kongererwa ibihano n’ubuyobozi bwa Perezida Trump kubera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu na ruswa.

Aba Banyekongo basaba mbere na mbere guverinoma kumenya niba igice cya miliyoni 8 z’amadorali yavuzwe ubuyobozi bwa Kabila bwahaye Mer yaragiye ku “ ba Consultants” bavuga ko bakoreraga abayobozi bamunzwe na ruswa.

Iperereza ryimbitse kandi ngo rishobora kwerekana niba Giuliani yarishyuwe amafaranga avuye muri iki gihugu, cyazahajwe n’amakimbirane adashira, binyuze mu kigo cyo muri Israel kugira ngo abe umuhuza hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ubuyobozi bwa Trump.

Umwe mu miryango itegamiye kuri leta muri Congo isaba guverinoma kugira icyo ikora uvugana n’ikinyamakuru Daily Beast wagize uti: “Ntabwo dusaba abayobozi gukora iperereza ku buryo bwihariye kuri Rudy Giuliani ahubwo n’ukumenya niba hari uburiganya bwabaye, nk’uko twabibwiwe n’isoko yacu muri guverinoma abantu bamwe bo muri DRC bungukiye mu masezerano yagiranye na Mer.”

Iki kinyamakuru kivuga ko Giuliani yanze gusubiza ubusabe bwacyo bwo kugira icyo atangaza kuri ibi bintu bimuvugwaho.

Giuliani ariko ntabwo ari mushya mu kutavugwaho rumwe ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ubuyobozi bwa Trump na guverinoma zo mu mahanga.

Umwaka ushize, yari afite uruhare runini mu kibazo cya Ukraine cyateje iperereza ku kirego cyashinjwaga Perezida Trump. Giuliani yari afite uruhare runini mu gikorwa cya Trump cyo kugerageza kotsa igitutu Ukraine hashakwa icyasha ku wahoze ari Visi Perezida Joe Biden n’umuhungu we, kandi bivugwa ko akurikiranwa n’ubushinjacyaha ku bijyanye n’ubukangurambaga bwe bugamije kwirukanisha Marie Yovanovitch ku mirimo ye yo kuba Ambasaderi wa Amerika muri Ukraine.

Mu masezerano n’ubuyobozi bwa Kabila, “Hemejwe ko Kabila naramuka atangaje ko yeguye ku butegetsi, Amerika itazakomeza ibihano kandi nta kibazo izagirana n’umuntu wese azashyigikira ngo amusimbure. Twizera ko Rudy Giuliani yafashije kugira ngo amasezerano abeho ”.

Umubano wa Giuliani n’ubuyobozi bwa Kabila wamenyekanye bwa mbere muri Nyakanga 2018 ubwo yagaragaraga mu musangiro wabereye i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wayobowe n’intumwa idasanzwe ya Congo muri Amerika.

Mu gihe ibirori byatangajwe nk’amahirwe ku bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo baganire ku “mubano w’ubufatanye” hagati yazo n’ibihugu bya Afurika, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje mu Kuboza 2018 ko mu by’ukuri cyari kimwe mu bikorwa by’ubushabitsi bya Kabila byo kumvisha ubuyobozi bwa Trump kureka gufatira igihugu cye ibindi bihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *