Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, kuri uyu wa Gatanu yashinjwe ku mugaragaro kuba yarakoresheje amafaranga ya Libya igihe yiyamamariza kuyobora iki gihugu mu 2007.
Inyandiko y’ibirego yatangajwe kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita n’umushinjacyaha mukuru ku byaha bijyanye n’imari w’u Bufaransa.
Ikirego cyo “kuba umunyamuryango w’umugambi mubisha” cyatanzwe ku wa mbere, kandi kiyongera ku byaha byo mu mwaka wa 2018 bya “ruswa”, “kungukira mu mafaranga yaryerejwe mu isanduku ya Leta” ndetse no gutera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza mu burryo bunyuranyije n’amategeko.” Sarkozy yahakanye ibyaha byose.
Kuri uyu wa Gatanu nabwo, Sarkozy yahise ajya ku rukuta rwe rwa Twitter ku maze agira ati: “Ndi umwere. Nzi ko amaherezo ukuri kuzatsinda.”
Sarkozy w’imyaka 65 ahakana ibirego by’abahoze mu buyobozi bwa Muammar Kadhafi bavuga ko yakuye amamiriyoni kuri Mouammar Kadhafi wahoze ari umuyobozi wa Libya, wishwe mu 2011, bavuga ko amwe muri ayo mafaranga yayahawe ‘cash’ mu mavarisi yuzuye amafaranga, ubwo yiyamamarizaga kuba perezida.
Aya makuru yatunguye benshi ubwo yashyirwaga hanze bwa mbere mu 2012, ubwo ikinyamakuru Mediapart kizwiho gukora inkuru zicukumbuye, cyasohoraga inyandiko ivuga ko Kadhafi yemeye guha Sarkozy miliyoni zigera kuri 50 z’Amayero (Miliyoni 58$ cyangwa miliyoni 67.6$ kuri ubu).
Mu mwaka wa 2011, ubwo ingabo zishyigikiwe na NATO zirukanaga Kadhafi ku butegetsi, umuhungu we muto, Saif al-Islam, yabwiye televiziyo ya Euronews ati: “Sarkozy agomba kubanza gusubiza amafaranga yakuye muri Libiya kugira ngo atere inkunga kwiyamamaza kwe.”
Sarkozy we yakomeje guhakana ibirego avuga ko byihishwe inyuma n’indahemuka za Kadhafi zirimo kwihorera kubera uruhare Igisirikare cy’u Bufaransa cyagize muri Libya mu gukuraho ubutegetsi bwe bwari bumaze imyaka 41 ndetse bikamuviramo urupfu.


