16x9_1602862440873.jpg

Abanyafurika batatu muri ba Perezida 6 banyereje amatiliyari y’amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bafata izi nshingano kugira ngo baharanire inyungu za rubanda, hari abandi bagerageza kuzifashisha nk’amahirwe yo gusahura ibya rubanda, akenshi bikagaragara nyuma yo kurangiza manda, kwegura cyangwa kweguzwa.

Aba Bakuru b’Ibihugu bari mu ruhande rw’abasahuye rubanda, bagiye banyereza amamiliyari y’amadolari y’Amerika, wayavunja mu mafaranga y’u Rwanda ugasanga abarirwa mu matiliyari (agera kuri 34,000,000,000,000 rwf).

Muri aba Bakuru b’Ibihugu banyereje aya mafaranga, harimo Abanyafurika batatu; Mobutu Sese Seko wayoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo icyitwa Zaïre, Sani Abacha wayoboye Nigeria na José Eduardo dos Santos wayoboye Angola nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparent International.

Urutonde rwose:

Mohamed Suharto

16x9_1602862440873.jpg

Suharto yabaye Perezida wa Indonesia kuva mu 1967 kugeza mu 1998. Transparent International (TI) muri raporo ya ‘Global Corruption Report’ yasohoye mu 2004, yagaragaje ko uyu musaza yanyereje amadolari y’Amerika ari hagati ya miliyari 15 na 35.

José Eduardo dos Santos

img_1200x6752015_03_04_21_32_34_246972-1140x675.jpg

Dos Santos yabaye Perezida wa Angola kuva mu 1979 kugeza mu 2017 ubwo yashinjwaga ibyaha birimo kunyereza akayabo k’amafaranga ya leta, afatanyije n’umuryango we uri mu ikize cyane ku mugabane w’Afurika.

Perezida wa Angola uriho ubu ngubu, João Lorenço aherutse gutangaza ko uyu mugenzi we yasimbuye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yanyereje amafaranga abarirwa muri miliyari 24 z’amadolari y’Amerika. Aya ngo arimo miliyarin 13.5 z’amadolari y’Amerika Dos Santos yatanze mu masezerano atubahirije amategeko.

Ferdinand Marcos

duterte-ferdinand-marcos-0809016_1602862601907.jpg

Marcos yabaye Perezida wa Philippines kuva mu 1972 kugeza mu 1986. Mu gihe yari ku butegetsi, TI ivuga ko yanyereje amadolari y’Amerika ari hagati ya miliyari eshanu n’10.

Mobutu Sese Seko

mobutu-sese-seko.jpg

Mobutu yabaye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo icyitwa Zaïre uva mu 1965 kugeza mu 1997. Yanyereje miliyari 5 z’Amadolari y’Amerika nk’uko TI ibyemeza.

Sani Abacha

sani-abacha.-photo-all-africa-640x360.png

Abacha yabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 1993 kugeza mu 1998. TI ivuga ko muri icyo gihe yanyereje amadolari ari hagati ya miliyari 2 n’5.

Slobodan Milosevic

slobodan-milosevic-1.jpg

Yabaye Perezida wa Yugoslavia kuva mu 1989 kugeza mu 2000. Raporo ya Global Corruption ya TI ivuga ko Milosevic ubwo yari ku butegetsi, yanyereje amadolari y’Amerika miliyari 1.

Nk’uko Transparent International yabigaragaje, hari abandi baperezida nka Jean Claude Dulavier wayoboye Haiti, Alberto Fujimori wayoboye Peru, Pavlo Lazarenko wayoboye Ukraine, Arnoldo Aleman wayoboye Nicaragua na Joseph Estrada wayoboye Philippines; banyereje amadolari y’Amerika ari hagati ya miliyari 80 na 800.

Hari kandi abandi Bakuru b’Ibihugu bagiye bohereza abo mu miryango yabo ngo banyereze akayabo k’amafaranga, nka Saddam Hussein wayoboye Iraq kuva mu 1979 kugeza mu 2003. Saddam yatumye umuhungu we, Qusay Hussein, kujya gufata amalodari akabakaba miliyari 1 muri Banki Nkuru y’Igihugu.

file-20200115-134772-itl5mh.jpg Saddam Hussein mu 2003 yohereje Qusay Hussein gusahura muri Banki Nkuru y’Igihugu amadolari akabakaba miliyari imwe

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abanyafurika batatu muri ba Perezida 6 banyereje amatiliyari y’amafaranga
    RUSWA ni kimwe mu bibazo byinshi byangiza ISI.Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Nguwo UMUTI rukumbi w’ibibazo byose biri mu isi.Gutinda siko guhera.

  2. Abanyafurika batatu muri ba Perezida 6 banyereje amatiliyari y’amafaranga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *