Umuturage w’Umurundi ucumbikiwe muri site ya Ruhororo yatawe muri yombi afungirwa muri kasho ya Komini ashinjwa ko nta byangombwa yari afite bigaragaza ko aherutse kuva mu Rwanda mu gihe abamwegereye bavuga ko yari abifite.
Uyu witwa Emile Nahumuremyi bakunda kwita Kinunda yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa gatandatu, itariki 17 Ukwakira asanzwe mu kabari k’uwitwa Gingi, bigizwemo uruhare n’umuyobozi wa Komini Ruhororo, Mamerthe Birukundi.
” Yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa gatandatu. Umuyobozi wa komini Ruhororo, Birukundi Mamerthe yaramuhamagaye. Bagiranye ikiganiro mu kabari k’uwitwa Gingi. Nyuma yaho, umuyobozi ahamagara abapolisi maze abapolisi baza kumuta muri yombi. Yaraye muri gereza ya komini ya Ruhororo. Yari avuye mu Rwanda kandi yari afite impapuro yahawe na ambasade y’u Burundi, ” Uyu ni umuturage watanze ubuhamya nk’uko tubikesha RPA.
Amakuru yagiye ahagaragara avuga ko uyu muyobozi yashinje Emile Nahumuremyi kuba adafite impapuro zerekana aho yaturutse. Ikirego cyamaganwe na bene wabo bavuga ko yari azifite. Bukeye bwaho, Emile yarekuwe atabwiwe impamvu nyazo zatumye afungwa.
RPA isoza ivuga ko itashoboye kuvugana na Mamerthe Birukundi, Umuyobozi wa Komini ya Ruhororo kuri terefone kugirango atange ibisobanuro birambuye.
Igihugu cy’u Burundi kikaba gikomeje kwishisha abantu bose bafite aho bahuriye n’u Rwanda ndetse kuri ubu gufatwa uvuga Ikinyarwanda bikaba bishobora kukuviramo ingaruka zikomeye nyuma y’ibiherutse gutangazwa n’Igipolisi cy’u Burundi mbere yo kwisubira, aho cyari cyatangaje ko abantu bavuga Ikinyarwanda bose bakwiye gufatwa bashinjwa gukorana n’inyeshyamba.


