Dr. Malimba wabaye Minisitiri w’Uburezi yagizwe umuyobozi wa UR w’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Dr. Musafiri Malimba Papias wabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda yagizwe umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije asimbuye Prof. Phillip Cotton ucyuye igihe.

Prof. Cotton yayoboye Kaminuza y’u Rwanda kuhera kuwa 19 Ukwakira 2015. Iki gihe ni bwo hari hashize ibyaka 2 gusa hahujwe ayari amashuri makuru ya Leta na Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, Prof Paul Davenport, rimenyesha Dr Malimba ko agizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo guhera tariki ya 19 Ukwakira 2020 kugeza igihe hazatangarizwa izindi mpinduka.

Dr Malimba, yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration).

Dr. Malimba yabaye Minisitiri w’burezi mu Rwanda kuva mu mwaka 2015 kugera mu 2017. Mbere gato y’uko aba Minisitiri yari umuyobozi Ishami ry’Imari n’Amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda ryahoze ari SFB.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *