Kigali yabonetsemo abantu 4 banduye Covid-19

eky7ftawkaeqh-w.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 yatangaje ko Umujyi wa Kigali wabonetsemo abantu 4 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 997 byafashwe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4797, abakirwaye bo ni 165. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4996 mu bipimo 536,779 byafashwe muri rusange.

Uganda: Buchaman yatunguye Polisi ayijyanira umurundo w’ibikoresho bya gisirikare

Mark Bugembe usanzwe wiyita Buchman cyangwa umunyanama wa Perezida Museveni ku buzima bwa Ghetto yatunguye Polisi yo mu mu mujyi wa Kampala, ayijyanira imyenda n’ibindi bikoresho bya gisirikare byinshi yari atunze binyuranije n’amategeko. Bugembe usanzwe uzwi ku mazina ya Buchman ni umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka National Unity Platform rya Bobi Wine. Bugembe yavuze ko icyamuteye kuzana […]

Minisitiri w’Intebe arafata umwanzuro ku biciro by’ingendo bidatinze

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente bimaze gutangaza ko mu gihe cya vuba, we n’inzego zibishinzwe bazafata umwanzuro ku biciro by’ingendo bishya biherutse kuzamurwa. Ni nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko binubiye izamurwa ry’ibi biciro ku mpamvu bavuga ko itumvikana. Itangazo ry’ibi biro rije risubiza ikibazo cy’aba baturage, ritambutse ku rubuga rwa Twitter, aho rigira […]

Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye

Umuturage wo mu murenge wa Kanzenze w’akarere ka Rubavu witwa Banyeretsurwango Eustache, avuga ko amaze umwaka n’igice asiragira ngo ahabwe ubutabera, nyuma yo kurenganywa n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant wamunyaze inka yiguriye. Uyu muturage avuga ko mu mwaka ushize ari bwo yaguze iyo nka na mugenzi we witwa Kabayiza utuye […]

Huye: Abanyeshuri ba UR basize bishyuye amafaranga yo kurya, batunguwe no gusabwa andi

img-20201020-wa0072_1603210868710.jpg

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bamaze iminsi itatu basubiyeyo ngo basubukure amasomo, bavuga ko batunguwe no kwishyuzwa andi mafaranga yo kurya kandi barasize bishyuye andi agera ku 28,000RWF. Aba banyeshuri ubusanzwe bariraga mu marisitora yo hanze n’indi imwe y’imbere muri Kaminuza yitwa Happiness Restaurant, bakaba babwa udupapuro twemeza ubwishyu bakunzwe kwita ‘ibifu’. […]

Urukiko rwanzuye ko Dr Gahakwa Daphrose afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri, rwategetse ko Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi, afungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo, kuko ibyaha akekwaho bikomeye. Dr Gahakwa wanabaye Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi akekwaho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu […]

Covid-19: Ni wowe ufite umuti n’urukingo bya mbere mu kwirinda

Ubusanzwe bizwi ko icyorezo ya Covid-19 nta muti ndetse nurukingo igira. Ubushakashatsi bwarakozwe, ubundi buracyakorwa ndetse namagerageza yimiti nuruvangitiranye rwayo yarabaye ndetse bihanzwe amaso kugira ngo barebe icyavamo cyabakiza cyangwa kikabarindira ubuzima. Gusa byakunze kuvugwa ko urukingo cyangwa ubwirinzi bwambere ari umuntu ku giti cye bikwiye guturukaho igihe yubahirije amabwiriza uhabwa ninzego zibishinzwe. Umuryango Mpuzamahanga […]

Me Gashabana waburaniye Victoire yinjiye mu rubanza rwa Rusesabagina

Umunyamategeko w’Umunyarwanda uzwiho kunganira abaregwa ibyaha bikomeye, Me Gatera Gashabana yinjiye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina. Me Gashabana yinjiye muri uru rubanza nyuma yo kumenyekana nk’umwe mu banyamategeko batoranyijwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha 13 bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba. Izina rya Me Gashabana ryumvikanye mu rubanza Paul Rusesabagina yasabiwemo kongererwa igifungo cy’agateganyo rwabereye […]

Umuhehesi yakatiwe imyaka 3 azira gusambanya inkoko

Urukiko rw’umujyi wa Yorkshire rwakatiye Umwongereza Rehan Baig w’imyaka 37 gufungwa imyaka 3 azira gusambanya inkoko, amashusho yafashwe na Kamera z’umutekano womu nzu yagaragaje ko icyo cyaha yagikoze abifashijwemo n’umugore we. Inkuru y’ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu Bwongereza ivuga ko Rehan Baig yafashwe amashusho asambanya inkoko, nyuma ngo iperereza ryagaragaje ko iyo nkoko yaje gupfa […]

Mesut Özil ntari mu bakinnyi Arsenal izifashisha

Umudage Mesut Ozil, yirukanwe mu bakinnyi 25 ikipe ya Arsenal izifashisha muri shampiyona y’Abongereza, baza kumenyekana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri. Kutagaragara mu bakinnyi Arsenal izifashisha bisobanuye ko Ozil uhembwa ibihumbi 350 by’ama-Pounds bya buri cyumweru atazongera gukinira iyi kipe kugeza muri Gashyantare umwaka utaha. Ikinyamakuru Goal.com cyageze kure kivuga ko bishoboka ko […]

Alphonsine n’abavandimwe bamaze imyaka irenga 26 batazi umuryango bakomokaho, barasaba ubufasha

Nkurikiyinka Alphonsine uzwi nka Mama Lucas n’abavandimwe be batanu batuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali ahazwi nk’i Gikondo, bamaze imyaka 26 batazi inkomoko. Ati: “Twamenye ubwenge dusanga Papa wacu yaritabye Imana mu 1994.” Icyo gihe ngo Alphonsine wari afite imyaka 3 y’amavuko n’abavandimwe be basigaranye na nyina. Nyina yababwiye […]

Guverineri Gatabazi yashinje FERWAFA kurenganya Gicumbi FC

Guverineri w’Intara y’Amajyaguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yashinje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuranganya Gicumbi FC. Ni nyuma y’aho Inteko Rusange y’iri shyirahamwe yakoze inama tariki ya 17 Ukwakira 2020, igafata umwanzuro ntakuka ko iyi kipe yo mu Karere ka Gicumbi igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri, hamwe na Heroes FC, kikaba ari icyemezo […]

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi n’abandi 15 bakatiwe igifungo cya burundu

Ubutabera bw’u Burundi kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 bwakatiye igifungo cya burundu Pierre Buyoya wayoboye iki gihugu inshuro ebyiri n’abandi bagera kuri 15 biganjemo abahoze ari abasirikare. Aba 15 bakatiwe gufungwa burundu barimo: Ndayisaba Celestin, Nahigombeye Anicet, Niyonkuru Laurent, Gahungu Gabriel, Simbanduku Pascal, Nzosaba Juvenal, Sinarinzi Mamert, Nkurunziza Alfred, Daradanggwa Jean Bosco, Cishahayo Gerard, […]

Ibyavuye mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’u Burundi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira, intumwa z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi zahuriye i Nemba mu karere ka Bugesera, mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warangiritse. Intumwa z’u Burundi ziyobowe na Minisitiri wabwo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Shingiro Albert, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta […]

Gen. Muganga yabwiye abakinnyi ba APR impamvu bihaye intego yo kugera mu matsinda

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali akaba na Visi-Perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubarakah Muganga, yabwiye abakinnyi ba APR FC ko bihaye intego yo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika kubera ko bababonyemo ubwo bushobozi. Ejo ku wa Mbere Gen. Muganga yari yasuye abakinnyi ba APR FC i Shyorongi, […]

Dr. Malimba wabaye Minisitiri w’Uburezi yagizwe umuyobozi wa UR w’agateganyo

Dr. Musafiri Malimba Papias wabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda yagizwe umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije asimbuye Prof. Phillip Cotton ucyuye igihe. Prof. Cotton yayoboye Kaminuza y’u Rwanda kuhera kuwa 19 Ukwakira 2015. Iki gihe ni bwo hari hashize ibyaka 2 gusa hahujwe ayari amashuri makuru ya Leta na Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR). […]

Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 arasabirwa kongererwa igifungo

Rusesabagina mu cyumba cy'urukiko rwibanze rwa Kicukiro

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020 ,Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 yongeye kwitaba urukiko rwibanze rwa Kicukiro aho akurikiranweho ibyaha byo kurema no gutera inkunga umutwe wa FLN. Ku itariki 02/10/2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Itegeko ryerekeye imiburanishirize […]

Abantu 291 bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda baburiwe irengero

Kuva tariki ya 20 Mata 2017 Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rwahabwa inshingano zo kugenza, gukumira no gukurikirana abakekwaho ibyaha mu Rwanda, abantu 291 bashakwa n’Ubutabera rw’ababuriye irengero. Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko kuva Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego by’abantu 1301 bakora ibyaha bagahunga ubutabera. Muri aba 1301, RIB yafashe abagera ku 1010 mu gihe abandi […]

Imyaka 9 irashize Qaddafi yishwe; bamwe baracyamufata nk’intwari cyangwa ikigwari

Tariki ya 20 Ukwakira 2011 ni bwo uwahoze ari Perezida wa Libya, Col. Muammar Qaddafi yiciwe mu mujyi wa Sirte yavukiyemo nyuma y’igitutu gikomeye yashyirwagaho n’abarwanya ubutegetsi bwe, amahanga n’imiryango mpuzamahanga, asabwa kwegura. Mu myaka 9 ishize yishwe, hari benshi bakimufata nk’intwari ndetse n’abandi benshi bakimufata nk’ikigwari. Abakurikiranye imikorere n’imitegekere ya Col. Qaddafi mu myaka […]

RDC: Inyeshyamba za ADF zateye gereza zicikisha imfungwa zirenga 1,400

Imfungwa 1,455 zari zifungiye muri gereza ya Kangbayi iri rwa gati mu mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, zatorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’igitero abitwaje intwaro bayigabyeho. Amakuru ava mu bayobozi n’abashinzwe umutekano muri Beni, avuga ko icyo gitero cyagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF-NALU wo muri Uganda wari ufite […]

Trump yasezeranyije Sudani kuyihanaguraho ubusembwa, niyishyura miliyari 322 RWF

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020 yasezeranyije Guverinoma nshya ya Sudani ko niramuka yishyuye miliyoni 335 z’amadolari, azayikura ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Ni nyuma y’aho iyi Guverinoma yatangaje ko yemeye kwishyura aya mafaranga abaribwa muri miliyari 322 z’ay’u Rwanda, mu buryo bwo guhoza amarira […]

Rusizi: Abarimu 125 bigisha mu mashuri yigenga bahawe ibiribwa

img-20201018-wa0022.jpg

Abarimu 125 bigisha mu mashuri yigenga barimo n’abakomoka mu mahanga bakorera mu Karere ka Rusizi, bahawe ibiribwa nyuma y’ingaruka ihagarikwa ry’amasomo ryabagizeho zirimo no guhagarikirwa amasezerano y’akazi. Umuryango Strive Foundation wabashyikirije ibi biribwa birimo kawunga n’amavuta yo gutekesha; wabasabye kudatega ubuzima bwabo ku mushahara gusa, ubashishikariza kwishyira hamwe bagashaka n’ibindi bakora byawunganira igihe bazaba basubiye […]