Me Gashabana waburaniye Victoire yinjiye mu rubanza rwa Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko w’Umunyarwanda uzwiho kunganira abaregwa ibyaha bikomeye, Me Gatera Gashabana yinjiye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina.

Me Gashabana yinjiye muri uru rubanza nyuma yo kumenyekana nk’umwe mu banyamategeko batoranyijwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha 13 bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba.

Izina rya Me Gashabana ryumvikanye mu rubanza Paul Rusesabagina yasabiwemo kongererwa igifungo cy’agateganyo rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020.

Gusa ntabwo yagaragaye muri uru rubanza rwifashije ikoranabuhanga, bitewe n’uko atagaragaye mu rubanza rwa mbere rw’ifunga n’ifungurwa. Ariko ngo hari imyanzuro Me yakoze, igomba gusuzumwa n’urukiko rwiherereye.

Ubusanzwe ababuraniraga Paul Rusesabagina ni babiri; Me David Rugaza na Me Emelyne Nyembo. Umuryango w’uyu musaza uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wakomeje kugaragaza impungenge z’uko atunganirwa n’abo wihitiyemo, ndetse ukavuga ko ibyo aba banyamategeko bakorera mu rubanza ari ikinamico.

Wifuzaga ko abanyamategeko wahisemo bagira uruhare muri uru rubanza, Vincent Lurquin wo mu Bubiligi na Me Gashabana bakaza kumuburanira mu Rwanda, abandi batanu bagakurikirana imigendekere yarwo.

Izina rya Me Gashabana rirazwi cyane, cyane ko ari umunyamategeko waburanye abashinjwa ibyaha bikomeye, biganjemo abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Abo barimo Victoire Ingabire wari ukurikiranweho ibyaha birimo gupfobya jenoside, Adeline Mukangemanyi Rwigara waregwaga ibyaha birimo gukurura amacakubiri n’urw’abayoboke 10 ba FDU Inkingi mu rubanza bashinjwemo kuba mu mitwe y’iterabwoba no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Me Gashabana waburaniye Victoire yinjiye mu rubanza rwa Rusesabagina
    Myndangire umukunzi w’ umukobwa. Ntuye ku gisozi nkaba nikorera. Murakoze

  2. Me Gashabana waburaniye Victoire yinjiye mu rubanza rwa Rusesabagina
    Myndangire umukunzi w’ umukobwa. Ntuye ku gisozi nkaba nikorera. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *