Urukiko rwanzuye ko Dr Gahakwa Daphrose afungwa by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri, rwategetse ko Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi, afungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo, kuko ibyaha akekwaho bikomeye.

Dr Gahakwa wanabaye Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi akekwaho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye mu cyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Dr Gahakwa yari umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RAB, yahaye umukwe we isoko ryo kuhira imyaka rya Miliyoni 800 Frw, umugabo we aba umugenzuzi waryo.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko muri 2013 Dr Gahakwa yigeze gufata imashini ya RAB akajya kuyikoresha mu nyungu ze bwite akayijyana mu rwuri rwe ruri mu Bugesera.

Ngo icyo gihe Umukozi wa RAB witwa Muhutu yaje gutwara iyo mashini, undi amwuka inabi yanga ko ayijyana.

Umucamanza avuga ko Ubushinjacyaha bwavuze ko Ubugenzacyaha ari bwo bwagiye gufata iriya mashini ubwo bwatangiraga iperereza.

Uruhande rw’uregwa rwo rwavugaga ko iriya mashini yasanzwe mu rwuri rwe nta ruhare yigeze abigiramo, ahubwo ko yajyanywe na RAB mu rwego rwo gufasha abahinzi nk’uko RAB isanzwe ibikora.

Uregwa n’abamwunganira kandi bavuze ko adakwiye kuregwa gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko mu nshingano ze zitari zirimo gutanga amasoko.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko uregwa yafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze gukora iperereza, kandi ko kuba afunze ari bwo buryo bwonyine bwatuma azajya aboneka uko bumukeneye.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko uregwa akurikiranyweho ibyaha bikomeye kandi hakaba hari impamvu zikomeye zitumakekwa ko yakoze biriya byaha.

Urukiko rwagarutse ku byagarutsweho mu iburanisha, ruvuga ko uregwa afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *