Minisitiri w’Intebe arafata umwanzuro ku biciro by’ingendo bidatinze

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente bimaze gutangaza ko mu gihe cya vuba, we n’inzego zibishinzwe bazafata umwanzuro ku biciro by’ingendo bishya biherutse kuzamurwa.

Ni nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko binubiye izamurwa ry’ibi biciro ku mpamvu bavuga ko itumvikana.

Itangazo ry’ibi biro rije risubiza ikibazo cy’aba baturage, ritambutse ku rubuga rwa Twitter, aho rigira riti: “Twakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu. Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba.”

Ibi biciro byashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) tariki ya 14 Ukwakira 2020, nyuma y’iminsi itatu Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zongera gutwara 100% by’ubushobozi bwazo.

Ni icyemezo cyaje gisimbura icyari cyarafashwe muri Gicurasi 2020, aho abatwara imodoka basabwaga kujya batwara abagenzi bari ku kigero cya 50%, ikaba impamvu yatumye ibiciro by’ingendo bizamuka cyane.

N’ubwo RURA byitwa ko yamanuye ibiciro ugereranyije n’ibyo yashyizeho muri Gicurasi 2020, abaturage bahamya ko ahubwo yabizamuye, bageranyije n’ibyo bagenderagaho mbere ubwo imodoka zari zisanzwe zitwara abagenzi ku kigero cy’100%, ibyo byose bikaba byarakozwe kandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nka lisansi byaramanutse muri Nyakanga 2020.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri w’Intebe arafata umwanzuro ku biciro by’ingendo bidatinze
    Umukozi wa RURA witwa innocent abangamiye abantu mutugiriye neza mwamuhindurira akazi cg mukamwirukana koko ntamutima wakimuntu agira.

  2. Minisitiri w’Intebe arafata umwanzuro ku biciro by’ingendo bidatinze
    Umukozi wa RURA witwa innocent abangamiye abantu mutugiriye neza mwamuhindurira akazi cg mukamwirukana koko ntamutima wakimuntu agira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *