Nkurikiyinka Alphonsine uzwi nka Mama Lucas n’abavandimwe be batanu batuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali ahazwi nk’i Gikondo, bamaze imyaka 26 batazi inkomoko.
Ati: “Twamenye ubwenge dusanga Papa wacu yaritabye Imana mu 1994.” Icyo gihe ngo Alphonsine wari afite imyaka 3 y’amavuko n’abavandimwe be basigaranye na nyina.
Nyina yababwiye ko umugabo we witwaga Butoya Charles yaturutse mu Burundi mu Ntara ya Kayanza ari kumwe n’umuvandimwe we witwaga Sindikubwabo Cyrille. Ubwo Butoya yari hafi kujya kumwerekana nk’umugore we, ngo ni bwo yapfuye; ikaba ari yo mpamvu yatumye kugeza ubu aba bavandimwe bataramenya inkomoko yabo.
Aba bavandimwe bagize ibindi byago mu 2010, nyina bari basigaranye na we arapfa. Gusa mbere y’uko apfa, yabasabye gukomeza gushakisha umuryango wo kwa se, bakawumenya.
Alphonsine n’abavandimwe be bemeza ko ubu bamaze gukura, ku buryo batatu muri bo bashatse , abandi batatu ntibarashaka. Ikibahangayikishije cyane ni ukumenya inkomoko yabo.
Barasaba uwamenya amakuru y’umuryango wabo, ko yabafasha akabamenyesha.


