Kuva tariki ya 20 Mata 2017 Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rwahabwa inshingano zo kugenza, gukumira no gukurikirana abakekwaho ibyaha mu Rwanda, abantu 291 bashakwa n’Ubutabera rw’ababuriye irengero.
Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko kuva Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego by’abantu 1301 bakora ibyaha bagahunga ubutabera. Muri aba 1301, RIB yafashe abagera ku 1010 mu gihe abandi 291 bakomeje kuburirwa irengero.
Ibi ni bimwe mu bikubiye muri Raporo yiswe (Universal Periodic Review, UPR) ivuga ku butabera mu Rwanda igomba gushyikirizwa ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu mwaka 2020.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Umurungi Providence avuga ko iyi Raporo ikubiyemo ingingo 50 zagombaga kunozwa kuva mu mwaka 2015 hagamijwe kunozwa uburenganzira bwa muntu no kwimakaza ubutabera.
Umurung yakomeje avuga ko hari abavuga ko iyo umuntu atorotse ubutabera akaburirwa irengero , abenshi bavuga ko igihgu kiba cyabigizemo uruhare. Aha yavuze ko nta gihugu na kimwe cyakwihanganira ko uwakoze ibyaha acika ubutabera,ndetse anavuga ko hari ubwo ushakishwa ahitamo kwihuza n’imitwe irwanya u Rwanda agamije kwihisha ubutabera.
Kuva Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwajyaho, rumaze kwakira ibirego by’abantu 1301 baburiwe irengero, muri aba abamaze gukurikiranwa bakagarurwa imbere y’ubutabera bagera ku 1010 mu gihe abagera ku 291 bo bagikomeje gushakishwa.


