Uganda: Buchaman yatunguye Polisi ayijyanira umurundo w’ibikoresho bya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Mark Bugembe usanzwe wiyita Buchman cyangwa umunyanama wa Perezida Museveni ku buzima bwa Ghetto yatunguye Polisi yo mu mu mujyi wa Kampala, ayijyanira imyenda n’ibindi bikoresho bya gisirikare byinshi yari atunze binyuranije n’amategeko.

Bugembe usanzwe uzwi ku mazina ya Buchman ni umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka National Unity Platform rya Bobi Wine.

Bugembe yavuze ko icyamuteye kuzana iyo myenda ya gisirikare ari uko yamenye ko Igisirikare cya Uganda, UPDF ku bufatanye na Polisi batangiye guhiga bukware abantu bose batunze ibikoresho bya gisirikare cyangwa ibyiganwe mu ishusho yabyo.

Mark Bugembe wari uherekejwe n’umuryango we n’inshuti ze zibarizwa muri Ghetto Family bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu gace ka Makindye, Jamaes Ruhweza.

Mu jambo yafashe, yavuze ko yamaze gusobanukirwa ko nta wundi muntu utari umusirikare wemerewe gutunga ibikoresho bya gisirikare. Yagize ati” Twamaze gusobanukirwa ko igisirikare kiri muri Uganda ari kimwe gusa [UPDF]”

Umuyobzi wa polisi ya Makindye yavuze ko Polisi n’igisirikare batanze iminsi 14 yo kugarura ibikoresho bya gisirikare cyangwa ibisa nabyo.

Mu minsi ishize ni bwo Igisirikare cya Uganda cyatangiye guhiga bukware ukekwaho buba afite ibikoresho biriho ibirango bya UPDF nk’amapeti, inyenyeri n’ibindi bishobora gusa n’ibiranga ingabo za Uganda. Mu mukwabu wakozwe mu mujyi wa Kampala icyumweru gishize, hakuweho ibyapa byamamaza ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine risanzwe rizwiho kubikoresha ku bwinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *