Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye

Sangiza iyi nkuru

Umuturage wo mu murenge wa Kanzenze w’akarere ka Rubavu witwa Banyeretsurwango Eustache, avuga ko amaze umwaka n’igice asiragira ngo ahabwe ubutabera, nyuma yo kurenganywa n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant wamunyaze inka yiguriye.

Uyu muturage avuga ko mu mwaka ushize ari bwo yaguze iyo nka na mugenzi we witwa Kabayiza utuye mu mudugudu wa Tubindi, akagari ka Muramba, muri Kanzenze.

Nyuma y’aho umusirikare witwa Kanezero ufite ipeti rya Lieutenant ngo yaje gutwara iyo nka avuga ko ari ye, birangira Banyeretsurwango yiyambaje ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze bumufasha gusubizwa iyo nka.

Uyu muturage asobanura ko nyuma yo guhabwa iriya nka Lieutenant Kanezero yongeye kwitwikira ijoro, birangira yongeye gutwara ya nka ayijyana mu zindi afite muri kariya gace, nk’uko akomeza abisobanura.

Ati: “Nyuma yo kuyisubizwa Lt. Kanezero yitwikiriye ijoro aza kuyijyana mu ze, kugira ngo mbashe kugura iyi nka nagurishije iyo nari narahawe muri Girinka, ngurisha n’intama nari mfite ndongeranya kugira ngo ngure inka itanga umukamo uhagije.”

Banyeretsurwango Eustache avuga ko iyari inka ye yamaze kubyara, ndetse akaba afite amakuru y’uko ihaka bwa kabiri.

Avuga ko yifuza gufashwa agahabwa ubutabera, ngo kuko yiyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bikarangira rumwohereje kwishakira umushinjacyaha kugeza ubu batarahura.

BWIZA yabajije ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze niba buzi ikibazo cy’uriya muturage, Nyiransengiyumva Monique uwuyobora yemera ko bigeze kucyakira bakagikemura, gusa bikarangira umusirikare utari wanyuzwe yitwikiriye ijoro yisubiza ya nka.

Uyu muyobozi yabajijwe niba koko uriya muturage yararenganyijwe, yemeza ko umusirikare yamurenganyije, gusa atanga ikizere cy’uko ubufasha bari bamuhaye bugomba gukomeza.

Umuturage uvuga ko yarenganyijwe avuga ko natahabwa ubutabera bizanarangira yiyambaje Perezida wa Repubulika, ngo kuko yizeye ko atamutererana mu kibazo cye.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Ibi bintu birababaje! Mu gihugu cy’u RWANDA? Kandi nabonye mu bushakashatsi bwa RGB umutekano waje imbere!!

  2. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Ibi bintu birababaje! Mu gihugu cy’u RWANDA? Kandi nabonye mu bushakashatsi bwa RGB umutekano waje imbere!!

  3. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Hajya ubwo nkuwo lieutenant bamugize nka colonel murumva atamara abantu nibyabo akabyikubira!! Ntago bikwiriye rwose ubutabera butagwe uwo muturage arenganurwe

  4. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Hajya ubwo nkuwo lieutenant bamugize nka colonel murumva atamara abantu nibyabo akabyikubira!! Ntago bikwiriye rwose ubutabera butagwe uwo muturage arenganurwe

  5. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Ariko narumiwe koko? None se umurenge urabizi ko amaze umwaka arengana hanyuma buricecekera. Cg abasirikare baba hejuru y’ amategeko. Uwo ni uwavuze abona n’ uruvugiro, abarengana bakabura naho babariza bo ni benshi. Sinzi niba purezida ariwe wenyine uzakoresha trenprence iki gihugu kigatera imbere. Mbifitiye ububasha na gitifu ataha kabisa

    1. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
      Ahubwo uyu muturage arakaze! Muri kariya gace ka Bigogwe cyane cyane umurenge wa Nyakiriba, Kanzenze, Bigogwe n’ahitwa Arusha mbese Ahegereye Gishwati ni muri leta yigenga. N’ubuyobozi n’ubwo Gitifu avuga kuriya arabizi ko ntawe uvuga urugo cga umutungo w’umusirikare. None se ko muzi ko mu Rwanda ibintu byo kuragira mu gasozi byacitse muzarebe ko Nyabihu na Rubavu ataribo bafite inka ziba ku muhanda no muri za Quartiers. Bararagira nta kibazo, kubera ko inka ni iz’Abafande.

    2. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
      Ahubwo uyu muturage arakaze! Muri kariya gace ka Bigogwe cyane cyane umurenge wa Nyakiriba, Kanzenze, Bigogwe n’ahitwa Arusha mbese Ahegereye Gishwati ni muri leta yigenga. N’ubuyobozi n’ubwo Gitifu avuga kuriya arabizi ko ntawe uvuga urugo cga umutungo w’umusirikare. None se ko muzi ko mu Rwanda ibintu byo kuragira mu gasozi byacitse muzarebe ko Nyabihu na Rubavu ataribo bafite inka ziba ku muhanda no muri za Quartiers. Bararagira nta kibazo, kubera ko inka ni iz’Abafande.

  6. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Ariko narumiwe koko? None se umurenge urabizi ko amaze umwaka arengana hanyuma buricecekera. Cg abasirikare baba hejuru y’ amategeko. Uwo ni uwavuze abona n’ uruvugiro, abarengana bakabura naho babariza bo ni benshi. Sinzi niba purezida ariwe wenyine uzakoresha trenprence iki gihugu kigatera imbere. Mbifitiye ububasha na gitifu ataha kabisa

  7. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Ariko abantu tujye tureka kuvuga ibyo tutazi.Ese kuki tutumva ko n’
    uwo musilikare arengana?

  8. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Ariko abantu tujye tureka kuvuga ibyo tutazi.Ese kuki tutumva ko n’
    uwo musilikare arengana?

  9. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Umusirikare ni umututage nkabandi. Nawe agezwa imbere yubutabera akaryozwa icyaha yakoze. Ahubwo mumugire inama ajye kwitabaza umushinjacyaha wa Gisirikare arenganurwe. Ubundi mureke kuvuga menshi nk’ayabagombozi

  10. Rubavu: Arataka kurenganywa na Lieutenant muri RDF wamunyaze inka yiguriye
    Umusirikare ni umututage nkabandi. Nawe agezwa imbere yubutabera akaryozwa icyaha yakoze. Ahubwo mumugire inama ajye kwitabaza umushinjacyaha wa Gisirikare arenganurwe. Ubundi mureke kuvuga menshi nk’ayabagombozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *