Uyu mukobwa siwe washyinguwe hashyinguwe insina

Umukobwa byari bizwi ko yashyinguwe mu myaka 2 ishize yagaragaye atembera mu rugo rw’ababyeyi be

Sangiza iyi nkuru

Mu gace ka Msala ko mu Ntara ya Ndola muri Zambia habereye ibisa n’amayobera aho umukobwa byari bizwi ko amaze imyaka 2 ashyinguwe, yagaragaye atembera mu nzu y’ababyeyi be.

Uyu mukobwa siwe washyinguwe hashyinguwe insina
Uyu mukobwa siwe washyinguwe hashyinguwe insina

Ubuyobozi bwo mu gace ka Msala bwemeje aya makuru, bunasobanura ko uyu mukobwa yari yarashyinguwe mu irimbi rwa Mitingo, riri muri ako gace mu myaka 2 ishize.

Umuryango w’uyu mukobwa witwa Winnie uri mu kigero cy’imyaka 12 bwahise bwitabaza inzego z’umutekano aho yahise ajyanwa kuri Polisi.

Abapolisi bamubajije aho yaje aturutse abasobanurira ko ubwo ababyeyi be bari bibwiye ko ari we bashyingura, bitari byo, aho yababwiye ko bashyinguye umutumba w’insina atari we bigeze bashyingura.

Ghanapost.com ivuga ko akimara gufatwa uyu mukobwa yafashwe ibizamini bya DNA bigahuzwa n’ababyeyi be bagasanga ari we koko. Nyuma bagiye no gucukura imva yaho byakekwaga ko ashyinguwe bagasanga harimo umutumba w’insina.

Aho  yari ashyingue hasanzwemo  insina
Aho yari ashyingue hasanzwemo insina

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *