Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 24 Ukwakira 2020 yarahiriye gutuza ari uko buri Murundi abonye ikimutunga.
Ni isezerano rikubiye mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Facebook, aho yagize ati: “Ntituzigera tuvuga iterambere ry’u Burundi, twiyibagije ubuzima bw’abantu, ubumenyi ku rubyiruko n’ibidukikije.”
Yakomeje ati: “Kandi Leta Mbyeyi ntizigera ituza itabonye mu Burundi umunwa wose ubona icyo urya kandi umufuka wose ufite amafaranga yo kwikenura. Iri ni ryo terambere.”
Evariste Ndayishimiye yatangiye kuyobora u Burundi tariki ya 18 Kamena 2020. Ni Umukuru w’Igihugu ukunze kugaragara ko yitaye ku mibereho y’Abarundi, aho akunze kugaragara yifatanya nabo mu bikorwa by’iterambere nk’ubuhinzi.


