Nubwo Akarere ka Rusizi kazahajwe cyane na COVID-19 kubera kuhatinda, ibice byako byegereye umupaka wa RDC biri muri guma mu rugo, ibindi bitakarenga, imwe mu miryango ivuga ko yahanganye na yo ku buryo yarinze ihagabanuka bigaragara nta cyo ibatwaye.
Mukangarambe Mamu atuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe, avuga ko ingamba bafashe mu muryango wabo zagize akamaro gakomeye cyane ku kwirinda iki cyorezo kuko nubwo mu ngo 204 ziri mu mudugudu wabo izigera kuri 5 zabonetsemo abanduye icyo cyorezo, kubahiriza amabwiriza uko bikwiye byatumye umubare w’abandura udakomeza kwiyongera.
Ati’’ Twagiye muri guma mu rugo y’igihe kirekire nkabandi bose muri aka karere bituma n’imirimo twakoraga bamwe tuyitakaza, ariko ingamba zikaze twafashe,zirimo kutagira abinjira hano iwacu baza kudusura, abacuruzi b’ibyo twakeneraga tukajya tubahamagara kuri telefoni, tukabishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, babizana tugakingura igipangu bakabishyira aho tukabifata tudahuye na bo, mu rugo tugakaraba buri kanya amazi meza n’isabune, n’andi mabwiriza twubahirizaga, byaturinze ku buryo bufatika iki cyorezo.’’
Avuga ko nubwo bitari byoroshye kubwira abana bose kuguma mu rugo badasohoka,ariko abana bakunze bakajya bareba za filimi barambirwa bakajya kuryama ariko ntibasohoke hanze kugira ngo bataba bahura n’iki cyorezo, kugeza ubwo byorohejwe bagasohoka ariko n’ubundi kwirinda birakomeje.
Ati’’ Ingamba zo kwirinda hano mu rugo turazikomeje kuko icyorezo ntaho cyagiye,ngasaba n’indi miryango kuzikomeza,jye n’umugabo nitunasubira mu byo twakoraga imipaka ifunguwe ntibizazitwibagiza, nituzikomeza twese nta kabuza iki cyorezo tuzagitsinda.’’

Uwamariya Diane na we utuye mu kagari ka Gihundwe muri uyu murenge wa Kamembe,avuga ko na we yishimira ko ingamba umuryango we wafashe zabarinze iki cyorezo.
Ati’’ Nubwo hari aho byagiye bidusaba gutanga amafaranga tugura imiti isukura intoki ngo buri wese abashe kwirinda, nshimwishwa n’uko jye,umugabo wanjye n’abana bacu 2 iki cyorezo kitatugezemo. Dukomeje gukoresha uburyo bwose burimo n’uyu muti usukura intoki,twubahiriza n’andi mabwiriza ubuyobozi budahwema kudukangurira, igihe umupaka wa Congo utarafungurwa ngo nsubukure imirimo y’ubucuruzi nakoraga nkomeje kuguma mu rugo nirinda,ndinda n’umuryango wanjye.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe,Nsengiyumva Vincent de Paul, avuga ko ingamba zose zo kwirinda zahereye mu muryango ari byo byabafashije kugihashya, ahashyizweho amatsinda yo kwigisha abaturage kugikumira kuva ku rwego rw’isibo kugera ku rw’Akarere.
Ku bijyanye n’abadafite ubushobozi bwo kubona bimwe by’ingenzi mu kwirinda,nk’agapfukamunwa,yagize ati’’ Icyo Akarere,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako,twafashijwe kubona udupfukamunwa twahaye abadashobora kutubona byoroshye,dushyirwa n’ahahurira abantu benshi kugira ngo utagafite akahasange,abandi bagenda bafashanya kubona amasabune mu ngo ku buryo bigenda bitanga umusaruro ukenewe,kandi ingamba zirakomeje kuko nta kwirara.’’
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko hakoreshejwe imbaraga nyinshi mu gusaba abaturage kwirinda no gukumira iki cyorezo mu ngo zabo nubwo hari n’abagiye bacyandura,bukishimira ko aho kimariye guhashywa muri aka karere n’ubuhahiranire n’ibindi bice by’igihugu bwasubukuwe.


