Rubavu: Abantu 8 bashinjwa kwiba isima yubakishwaga amashuri bafashwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yataye muri yombi abantu umunani bakekwaho kunyereza isima igenewe kubakisha ishuri rya Kanyundo.

Abatawe muri yombi barimo abafundi, abashinzwe ububiko bw’ibikoresho, n’abazamu bashinzwe kurinda ahakorerwa ubwubatsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, yemeje aya makuru, yongeraho ko bafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage bariye urwara abashinzwe umutekano mu karere bazwi nka DASSO.

Usibye abafashwe, hanafashwe imifuka icumi (ibiro 250) bya sima yari yanyerejwe n’aba bantu.

Abakekwa kuri ubu barimo gukorerwa dosiye ngo bashinjwe imbere y’urukiko. Mu gihe icyaha cyabahama, bashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka irindwi ndetse bagacibwa amande ya miliyoni 3 z’Amanyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *