Ngo ntabwo biba ari ugukabya iyo u Rwanda ruvuga ko abantu barushaho guteza umwuka mubi mu mubano warwo na Uganda ari bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’iki gihugu bifuza guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibi Abagande bashobora kubyizera kubera ko ku ruhande rw’igihugu cyabo nta wuratangaza ibintu nk’ibi ku Rwanda ku mugaragaro, ibintu ngo bishobora no kubafasha gusobanukirwa impamvu nyuma y’imyaka 22 ingabo z’ibihugu byombi zikozanyijeho mu 1998 mu burasirazuba bwa Congo, icyabiteye cyarakomeje kugirwa ibanga nk’uko byemezwa na Simon Kimoyi uri gukurikirna amasomo yo mu cyiciro cya PhD muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala mu nkuru ye y’igitekerezo dukesha The Independent.
Uyu avuga ko ikizwi neza ari uko imbarutso y’imirwano hagati ya RDF na UPDF itari impanuka ahubwo byakozwe nkana. Umuntu akaba yasubira inyuma mu 1999, 2001, 2003 ndetse n’imibanire mibi muri iki gihe.
Ngo icyateye ubu bushyamirane ntigishobora guhishurwa kuko kidateza imbere inyungu za Uganda ahubwo giteza imbere inyungu z’abantu ku giti cyabo. Kubw’ibyo, kimwe mu bisubizo byumvikana mu gukemura aya makimbirane, ni ukwambura abayateje amahirwe yo gukoresha nabi ibikoresho bya Uganda n’umutungo wayo kubw’inyungu zabo.
Ibi kandi ngo bishobora kugaragaza kureba kure kuri inyuma y’impinduka ziherutse gukorwa mu buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano w’imbere muri Uganda, ruzwi nka ISO mu magambo ahinnye, hashyirwaho Col Oluka n’umwungirije Taban Amin, Abagande basanzwe badafitanye isano rya hafi n’ibibazo by’u Rwanda.
Mu mpamvu zikomeye zateye impinduka zo ku ya 8 Ukwakira muri ISO harimo gukenera gusubiza ibyo u Rwanda rwasabye ko byakorwa kugira ngo hafungurwe umupaka rusange. Kuva inama ya ‘Quadripartite’ iheruka yo ku ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna yaba, Kigali yakomeje gusaba ibi bintu. Mu byo isaba kandi harimo n’iyirukanwa rya minisitiri ushinzwe ubufatanye mu karere, Philemon Mateke.
U Rwanda rwakomeje gushyira mu majwi aba bayobozi n’abandi, rubashinja korohereza ibikorwa by’imitwe ibiri y’ingenzi itavuga rumwe n’ubutegetsi ari yo; RNC na RUD-Uranana. “Ikintu aba bayobozi u Rwanda rwikoma bahuriyeho ni ibisekuruza byabo byo mu Rwanda kuva mbere na nyuma y’ubwigenge. Rubashinja kuba ba nyirabayazana w’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi”.

Col Kaka Bagyenda
U Rwanda rubashinja gushyira Perezida Museveni mu rujijo bamugaburira amakuru atari yo bagamije gushyira mu bikorwa umugambi wabo babinyujije muri Kayumba Nyamwasa “uvuka ku babyeyi b’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda”nk’uko Simon Kimoyi akomeza avuga.
Kigali yari yiteze ko Kampala yisubiraho
U Rwanda rwamaze gukura mu mirimo abayobozi benshi bahoze bafitanye isano na dossier ya Uganda, rwiteze ko Uganda na yo izakora nk’ibi. Mu mpinduka z’ingenzi zakozwe n’u Rwanda harimo gusezerera uwari ushinzwe ubufatanye bw’akarere, Ambasaderi Olivier Nduhugirehe n’umuyobozi wari ushinzwe iperereza ryo hanze, Col. Anaclet Kalibata. Amasezerano ya Ambasaderi w’u Rwanda, Frank Mugambage, wari umaze igihe kinini muri Uganda na yo ntabwo yongerewe igihe.
Usibye Lt Col Kaka na minisitiri Mateke, u Rwanda rwatanze urutonde rw’abandi bayobozi ba Uganda barimo Brig Abel Kandiho uyobora urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare(CMI), Brig Fred Karara wo muri UPDF na Col Charlese Asiimwe ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba. Nyamara, Museveni ntashobora gushyira mu bikorwa byose nka Perezida Kagame mu kwirukana aba bayobozi nk’uko Kimoyi akomeza avuga. Gusa ngo bagomba kwerekana ivugurura ry’imyumvire yabo ku kibazo cy’u Rwanda.
Ikibazo cy’Abanyarwanda batora mu Rwanda no muri Uganda
Abanyarwanda benshi bagiye bahishura ko bagiye bishimira kugira uburenganzira bwo gutora muri Uganda ndetse no mu Rwanda. Iyo bavuze Uganda, ngo ntagushidikanya uwabyungukiragamo arazwi. Kimoyi akavuga ko “kubw’ibyo, mu bihe turimo Museveni na Kagame barifuza cyane kubona umupaka rusange ufungurwa vuba. Icya mbere; bizamura amahirwe ya Museveni mu matora hamwe no gusubira muri Uganda ku bwinshi kw’Abanyarwanda basanzwe banditse nk’abatora muri Uganda ariko kuri ubu bibujijwe kwambuka imipaka y’u Rwanda”.
“Icya kabiri, bizatuma Kagame atangira buhoro buhoro gusuzuma ibipimo by’uburambe bwa Uganda no kugira ngo izagire uruhare mu gutegura inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘RWANDA CHOGM-21’ iteganyijwe hagati mu mwaka utaha”.
Iyi nama ya CHOGM, ihuza abayobozi barenga 54 ibihugu byabo byahoze bikolonijwe n’u Bwongereza, ihagarariye kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi. Ngo byaba biteye isoni ku ruhande rw’u Rwanda umuturanyi nka Uganda abuze muri iyi nama kubera amakimbirane ibihugu byombi bifitanye.



2 Responses
Impamvu kwirukana Col Kaka wayoboraga ISO ari inyungu ku Rwanda na Uganda – Opinion
Mwakoze cyane kudusangiza aya makuru.
Impamvu kwirukana Col Kaka wayoboraga ISO ari inyungu ku Rwanda na Uganda – Opinion
Mwakoze cyane kudusangiza aya makuru.