Perezida wa Turkiya yise mugenzi we w’u Bufaransa umurwayi wo mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Bufaransa, kuri uyu wa Gatandatu cyatangaje ko cyahamagaje Ambasaderi wacyo muri Turkiya nyuma y’amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Recep Tayyip Erdogan yibaza ku buzima bwo mu mutwe bwa mugenzi we, Emmanuel Macron.

U Bufaransa na Turkiya, ibihugu byombi bihuriye mu muryango wa NATO bimaze iminsi birebana ay’ingwe binaterana amagambo kubera ibibazo bitandukanye bifitanye nko kurwanira uburenganzira mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane, ibibazo bifitanye muri Libya, Syria, kongeraho n’ibindi byatewe n’ubushyamirane bwa Armenia na Azerbaijan bipfa akarere ka Nagorno-Karabakh.

Ariko ubu, umujinya wa Turkiya warushijeho kuzamurwa cyane n’ubukangurambaga bwashyigikiwe na Macron mu rwego rwo kurinda indangagaciro z’u Bufaransa mu kurwanya amahame akaze ya Kisilamu, kubera impaka zatewe n’ubwicanyi buherutse gukorerwa umwarimu w’Umufaransa werekanye ku ishuri rye ifoto isebya intumwa Mohammed bikamuviramo kwicwa.

Umwe mu bayobozi muri perezidansi y’u Bufaransa yabwiye AFP ati: “Ibitekerezo bya Perezida Erdogan ntabwo byemewe. Gukabya no kutagira ikinyabupfura ntabwo ari uburyo. Turasaba ko Erdogan yahindura inzira ya politiki ye kuko ari mbi mu buryo bwose.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko ambasaderi w’u Bufaransa muri Turkiya yahamagajwe kugira ngo agishwe inama kandi azahura na Macron kugira ngo baganire kuri iki kibazo.

Uyu muyobozi muri perezidansi utifuje ko izina rye ritangazwa, yavuze kandi ko u Bufaransa bwagaragaje ko “nta butumwa bw’akababaro ” bwatanzwe na Perezida wa Turkiya nyuma yo gucibwa umutwe Kwa mwarimu Samuel Paty mu nkengero za Paris.

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 Ukwakira, Erdogan yari yabanje kwamagana Macron kubera politiki ye ku mubare munini w’Abayisilamu bo mu Bufaransa, avuga ko akeneye “gusuzumwa mu mutwe”.

Ati: “Ni ikihe kibazo umuntu witwa Macron afitanye na Islam ndetse n’Abayisilamu?”

Erdogan yakomeje avuga ko “Macron akeneye kuvurwa mu mutwe”, ari nako yerekanaga ko atiteze ko Macron atazatsindira indi manda mu matora yo mu 2022.

Ntabwo ari ubwa mbere Turkiya yaba yibasiye u Bufaransa kuko muri Mata umwaka ushize wa 2019 minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu nabwo yashinje u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Icyo gihe minisitiri Mevlut Cavusoglu yavuze ko u Bufaransa ari cyo gihugu cya nyuma gikwiye guha amasomo Turkiya ku bijyanye na jenoside nyuma y’aho bwari bukomeje kuyishinja uruhare muri jenoside yo muri Armenia.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *